Mu Butaliyani kwiba ibiryo ushonje si icyaha

Mu Butaliyani kwiba ibiryo ushonje si icyaha

 Sep 15, 2025 - 14:21

Mu mwaka wa 2016, urukiko rw’ikirenga rw’u Butaliyani rwafashe icyemezo cyihariye cyuzuye impuhwe, cyatangaje benshi ku isi, maze kuva ubwo hahita hashyirwaho itegeko rishya rirengera abashonji

Roman Ostriakov, umusore w’umukene cyane wabaga mu muhanda i Genoa, yafashwe yiba fromage n’inyama bifite agaciro ka amayero ane gusa.

Mu rubanza rwa mbere, yahabwa igihano cy’amezi atandatu y’igifungo, ariko urukiko rw’ikirenga ruza gutesha agaciro icyo gihano.

Abacamanza basobanuye ko iyo umuntu yiba ibiryo kubera ko abikeneye byihutirwa kandi by’ingenzi kugira ngo aramire ubuzima bwe ibyo bidashobora gufatwa nk’ubujura.

Icyo cyemezo cyabo cyerekanye ko ubutabera bugomba no kurangwa n’impuhwe, cyane cyane iyo ari ikibazo cy’ubuzima.

Iki cyemezo cyateje impaka ku rwego mpuzamahanga, aho bamwe bacyakiriye nk’ikimenyetso cy’ubumuntu n’icyubahiro ku bantu bakennye, mu gihe abandi batinyaga ko gishobora gutanga urugero rubi mu mategeko.

Iki ni ikimenyetso cy’uko amategeko agomba guhora yita ku mibereho n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu, aho gukomera ku mategeko gusa.

Mu Butaliyani kwiba ibiryo igihe wasaritswe n’isari si icyaha