Mr Ibu agiye gushyingurwa

Mr Ibu agiye gushyingurwa

 Jun 28, 2024 - 12:20

Nyuma y'amezi atatu umukinnyi wa filime wo muri Nigeria, John Okafor, wamenyekanye nka Mr Ibu amaze yitabye Imana agiye gushyingurwa.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Kamena 2024, nibwo hari gukorwa imihango yo gusezera bwa nyuma no gushyingura nyakwigendera Mr Ibu umaze amezi atatu yitabye Imana ariko atarashyingurwa.

Mr Ibu akaba yaritabye Imana tariki 02 Werurwe 2024, azize uburwayi yari amaranye igihe.

Nyuma y'uko yitabye Imana, hakomeje kubaho impamvu nyinshi zatindije ishyingurwa rye, harimo no kubura amafaranga yo gukoresha muri uwo muhango.