Mohammed Iqbal Dar, wavutse ku ya 8 Kanama 1944, akavukira i Tanga, yari umuhungu wa Dr. Tufail Ahmad Dar, umuganga w'icyamamare muri Tanga na Morogoro muri Tanzania, mu 1965 ni bwo yimukiye mu Bwongereza ari na ho yaguye.
Igbal yitabiriye amarushanwa yo gushakira izina igihugu cya Tanzania yateguwe mu 1964, aho yari umwe mu banyeshuri 80 barushanwaga bikarangira ari we utsinze.
Avuga ku kuntu yahimbye izina TANZANIA, Iqbal yavuze ko yakuye inyuguti eshatu mu izina ry’igihugu cya TANGANYIKA, ari zo TAN, na ho kuri Zanzibar, agafata inyuguti eshatu za mbere ZAN, hanyuma arazihuza maze zibyara izina rya TANZAN.
Nyuma y'ibyo, yafashe inyuguti ya mbere l y'izina rye 'lqbal' hanyuma afata inyuguti ya mbere A y'izina ry’idini rye, ariryo Ahmadiyya, maze akora izina TANZANIA.
Iqbal, wari ufite imyaka 18 icyo gihe, yatsinze amarushanwa yo kwerekana izina rimwe ryerekeza ku bihugu byombi, aribyo Tanganyika na Zanzibar, ahabwa igihembo cy’amashilingi magana abiri icyo gihe.
