Uyu mugabo yavuze ko hari ibintu bitandukanye bitagenze neza mu gutoranya abakobwa bagomba guhagararira ibihugu byabo ndetse no mu buryo amanota yatangwaga mu byiciro bitandukanye by’amarushanwa. Nubwo atasobanuye neza uko byakozwe, yavuze ko hari ibikwiye gusubirwamo kugira ngo iri rushanwa rikomeze kubonwa nk’irifite ubunyamwuga n’umucyo.
Aya magambo ye yahise ashyushya impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashyigikiye ibivugwa n’uwo mwamuzi wa kera, mu gihe abandi bavuga ko ari ugushaka kwamamaza izina rye cyangwa kugaragaza uburakari ku mpamvu ze bwite.
Abategura Miss Universe bo kugeza ubu ntacyo baratangaza mu buryo burambuye kuri ibyo birego, uretse gutanga itangazo rigufi rivuga ko “amarushanwa akorwa hubahirijwe amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga, kandi akanama nkemurampaka kigenga.”
Iri rushanwa rikomeje kubera mu nyubako zitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rikazasoza hatangajwe umukobwa uzambara ikamba rya Miss Universe 2025.
Abakurikiranira hafi ibibera mu rugendo rwo gutora Miss Universe bavuga ko hakenewe ibisobanuro birambuye kugira ngo birego bishyizwe ahagaragara bitazakomeza guteza urujijo n’amakimbirane hagati y’abategura irushanwa n’abakunzi baryo.

Irushanwa rya Miss Universe 2025 ntiririkugwaho rumwe

