Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène, yagarutse kuri nyirabayazana w'ubwicanyi bwakorewe Abatutsi i Murambi

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène, yagarutse kuri nyirabayazana w'ubwicanyi bwakorewe Abatutsi i Murambi

 Apr 11, 2025 - 13:35

Ubwo Minisitiri w'ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yari mu gikorwa cyo Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside, i Murambi mu Karere Gatsibo,yagarutse ku wahoze ari Burugumisitiri w'icyahoze ari Komine Murambi, wicishije ibihumbi by'Abatutsi muri Jenoside.

Minisitiri Dr Bizimana Damascène yagarutse ku bugome bwaranze Gatete Jean Baptiste wari Burugumesitiri wa Komini Murambi, wayoboye ubwicanyi bw’indengakamere bwakorewe Abatutsi muri Segiteri Rwankuba mu 1991.

Yerekanye ko Gatete yabeshyeye Abatutsi ko basuzugura ishyaka rya MRND ryayoboraga Igihugu ashingiye ku ngengabitekerezo y’urwango yamusaritse, yimakajwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda kuva mu 1959-1994, ivuga ko Igihugu ari icy’Abahutu, ko Abatutsi ari abanyamahanga, kandi ko Abahutu n’Abatutsi badashobora kubana.

Dr Bizimana Jean Damascène, yakomeje asaba Abanyarwanda kutigera bagwa mu mutego wo kujya kure y'isano iduhuza ya Ndi Umunyarwanda, kwirinda kubibwamo urwango n'umuntu uwo ari we wese.

Ahahoze ari Komine ya Murambi yaguye ibihumbi by'Abatutsi bishwe batanzwe n'uwari Burugumisitiri, Gatete Jean Baptiste.

Dr Bizimana Jean Damascène yasabye Abanya-Murambi kwigiramo ubutwari