Ubwo Rambo yakoraga muri imwe mu maresitora yo mu mujyi wa New York, yaciririye imbwa nto yo mu bwoko bwa ‘Bull Mastiff’ maze ayiha izina ry’umukinnyi w’umupira w’amaguru Dick Butkus.
Binyuze mu biganiro bye yagiye akora mu myaka yashize, Rambo yasobanuye neza ko Butkus yari inshuti ye magara kuva kera kuko yari kumwe na we mu bihe bigoye no byishimo ndetse n’igihe yandikaga script ya filime Rocky mu 1976.
Ubucuti bwaba bombi bwarakomeje kugeza Rambo akennye bikomeye, maze agafata icyemezo cyo kugurisha iyo mbwa ku madorari 40 hanze y’iduka ryitwa 7-Eleven.
Filime ya Rocky imaze kugurishwa no kubona amafaranga ahagije, yashoboye kugarura iyo mbwa ayiguze akayabo k’amadorari 15,000 akaubye inshuro 375 ayo yayigurishije, ariko yasobanuye ko iyi mbwa yari ikwiye kugurwa kuri ayo mafaranga.
Butkus yagaragaye muri Rocky na Rocky II mbere yuko ipfa mu 1981, nyamara Rambo akomeza avuga ko Butkus yari ameze nk’umwana we w’imfura aho yanayishyize muri screen ya terefone kugeza na n’ubu.
