Debbi Wood, ni umugore wo mu gihugu cy’Ubwongereza uvugwa ko ari we mugore ufuha kurusha abandi ku isi, bitewe n’uburyo yitwara ku mugabo we witwa Steve Wood, bamaranye imyaka itari mike babana.
Uyu mugore yahawe izina ry’umugore ufuha ku isi kubera ingeso ye yo guhora akoresha ibizamini bya Lie Detector umugabo we kugira ngo yemere ko atamubeshya.
Usibye gukoresha ibyo bizamini, uyu mugore agira n’umuco wo kugenzura ibikoresho bitandukanye umugabo we akoresha, nka terefone, mudasobwa, imeri yakira n’ibindi, ni mu gihe yamubujije kureba abandi bagore kuri televiziyo no mu binyamakuru.
Iyi myitwarire yo gufuha bikabije yahujwe n’indwara yo mu mitekerereze izwi nka ‘Othello Syndrome’ itera umuntu kugira amakenga akabije ku bintu adafitiye ibimenyetso.
N’ubwo bimeze gutyo, Debbi na Steve babanye neza, aba bombi bashyingiranywe mu 2014.
