Menya byinshi ku mugore ufite ubwenge bwinshi  (IQ) kurusha abandi ku isi

Menya byinshi ku mugore ufite ubwenge bwinshi (IQ) kurusha abandi ku isi

 Feb 22, 2025 - 10:35

Umwanditsi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa, Marilyn vos Savant w’imyaka 78, afatwa nk’umugore ufite ubwenge kurusha abandi ku isi kubera ubushobozi budasanzwe bwo gutekereza no gusubiza ibibazo yibitseho.

Uyu mugore afite IQ iri kurwego rwo hejuru, nk’uko byemezwa na Guinness Book of World Records, Marilyn vos Savant ni we mugore wigeze ugira ikigero cy’ubwenge (IQ) kiri hejuru kurusha abandi.

Mu 1985 ubwo yari afite imyaka 10, yabashije gusoma no gusobanukirwa inyandiko zagora abantu bakuru gusoma, bituma umuryango we uvumbura ko afite IQ irenze igipimo.

Marilyn vos Savant akora akazi ko gukemura amahurizo mu kinyamakuru akoramo

Ibi byatumye ababyeyi be bamujyana kwa muganga w’indwara zo mu mutwe maze yemeza ko afite IQ ingana na 228, ni ukuvuga ko ku myaka 10 yari afite ubwenge bungana n’ubw’umuntu ufite imyaka 23 kandi na we w’umuhanga.

Usibye kwibanda kuri siyanse, Marilyn ntabwo yakoze akazi kenshi bijyanye n’ibyo yize, ahubwo yibanze ku gufasha no kwigisha abantu gusobanukirwa ibintu bimwe na bimwe, yaje kumenyekana cyane mu kwandika ibibazo n’ibisubizo mu kinyamakuru Parade.

Ubusanzwe abantu basanzwe bagira igipimo cy'ubwenge(IQ) kiri hagati ya 85 na 115, mu gihe nka Albert Einstein ufatwa nk'umwe mu bahanga ba mbere ku isi, yari afite IQ ya 160.