Megan Thee Stallion yajyanwe mu nkiko n'uwahoze ari umukozi we

Megan Thee Stallion yajyanwe mu nkiko n'uwahoze ari umukozi we

 Apr 24, 2024 - 11:56

Umuraperikazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Megan Thee Stallion, yamaze kugezwa mu nkiko n'uwahoze ari umukozi, umushinja kumutoteza amuziza ibyo yabonye.

Nk’uko NBC News ibitangaza, uwahoze ari umukozi wa Megan Thee Stallion ashinzwe kumufatira amashusho(cameraman) uvuga ko yafungiwe mu modoka irimo kugenda akabona uyu muraperikazi arimo kuryamana n’umugore mugenzi we,  yatanze ikirego ashinja uyu mugore wahoze ari nyirabuja amushinja ihohoterwa ndetse no kumutoteza mu kazi.

Megan Thee Stallion yajyanywe mu nkiko n'uwahoze ari umukozi we

Mu kirego Emilio Garcia yatanze ku munsi w’ejo ku wa Kabiri mu rukiko rwisumbuye rwa Los Angeles, yavuze ko nyuma yo kwerekwa ayo mahano ku gahato, yategetswe kutazagira uwo abwira ibyo yabonye, ndetse ngo kuva icyo gihe Megan Thee Stallion atangira kujya amutuka, akamubwira nabi ndetse akanamutoteza bikomeye.

Ikirego kigaragaza ko uko gotezwa byari bikabije ndetse byagiye bikura ku buryo byamubereye umutwaro mu kazi, bigatuma Garcia atangira kujya akora nabi.

Stallion ashinjwa gutoteza umukozi wamubonye arimo kuryamana n'umugore mugenzi we 

Icyakora abahagarariye Megan Thee Stallion ndetse n’ikigo kimurebererera inyungu, Roc Nation, nta kintu baravuga kuri iki kirego kugeza ubu.