Ubu busahuzi bwabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, mu gihe Manchester City yakinaga na Galatasaray, Ruben Dias ari mu kibuga, naho Maya Jama yari ari muri Afurika y’Epfo ari gufata amashusho ya Love Island: All Stars. Ibi byatumye abajura binjira mu nzu nta muntu urimo.
Polisi ya Cheshire yemeje ko ibintu byibwe, birimo imyambaro ihenze, imitako n’ibikoresho by’ikoranabuhanga, aho iperereza rikomeje. Bivugwa ko inzu yabo, bari baherutse kwimukiramo, ikodeshwa hafi £20,000 buri kwezi.
Amakuru aturuka hafi y’uyu muryango avuga ko bombi bababaye cyane, kuko iyi yari inzu yabo ya mbere bimukiyemo nk’abakundana. Nubwo bishimira ko nta wari mu rugo, bavuga ko kwinjirirwa mu buzima bwabo bwite byabababaje cyane.
Manchester City yatangaje ko iri gushyigikira Ruben Dias, by’umwihariko mu gihe yari amaze hafi ukwezi adakina kubera imvune yo mu itako. Umwungiriza wa Pep Guardiola, Pep Lijnders, yemeje ko Dias azasubira mu myitozo mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.
Uyu mugoroba wongereye urutonde rw’abakinnyi ba Manchester City bagiye bibwa mu gace ka Cheshire, aho Raheem Sterling, Jack Grealish na Riyad Mahrez na bo bagiye bahura n’ibibazo nk’ibi. Aka gace kazwi nka “Golden Triangle”, karimo inzu zihenze cyane kandi gakundwa n’abakinnyi ba Premier League, ariko kakaba kagaragaramo umutekano mucye ku byamamare.
Polisi yasabye abafite amakuru yose yabafasha gutahura abagize uruhare muri ubu busahuzi kuyatanga kugira ngo abakoze iki cyaha bashyikirizwe ubutabera.




Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
