M23 ikomeje kwishimira iminyago

M23 ikomeje kwishimira iminyago

 Dec 24, 2024 - 11:04

Umutwe wa M23 ukomeje kwigamba gukubita inshuro ingabo za Leta ya Congo-Kinshasa FARDC bamaze igihe bahanganye, aho kuri ubu barahirira gukomeza kurinda abaturage banishimira ko bakomeje gufata ibitwaro bya FARDC birimo n'igifaru bamuritse bafashe.

Umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kwishimira ibitwaro ukomeje kwambura ingabo za Leta FADRC, aho kuri ubu bemeza ko bafashe igifaru.

Iki ni igifaru bacakiriye muri Teritwari ya Lubero aho imirwano imaze iminsi ica ibinyu, ariko M23 ikabasha gufata ibice bigari .

Iki gifaru cyerekanwe n’umuvugizi w’Igisirikare cy’uyu mutwe kuri uyu wa 23 Ukuboza 2024, Lt Col Willy Ngoma wanashimiye Perezida Félix Antoine Tshisekedi ku bw’iyo mpano.

Mu butumwa bwo kuri X ati "Nyuma y’ibibazo byabo ku murongo wa Lubero, Guverinoma yafunze umuhanda wa Goma-Rutshuro, maze batera ibisasu ahantu hatuwe muri  Kibumba.

"Tuzarengera abaturage bacu, kandi turavuga ngo urakoze Tshisekedi ku bw'iyi tanki y'intambara."Yahise yerekana ifoto y'icyo gifaru agihagaze imbere.

Ku wa Mbere imirwano kandi yubuye i Kibumba ho muri Teritwari ya Nyiragongo, nyuma y’igihe kirekire imirwano muri aka gace kari mu bilometero bike uvuye mu mujyi wa Goma yarahagaze.

Lt Col Willy Ngoma yerekenye igifaru bambuye FARDC