Kuri uyu wa 02 Mutarama 2025, imirwano ikarishye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye gusakiranya ingabo z'iki gihugu FARDC na M23.
Ni imirwano yabereye muri Teritwari ya Masisi aho inkuru igera kuri Kivu Morning Post ivuga ko M23 yafashe ibice bya Lukopfu, Kaniro, Kirwa, Karambi na Mugara nubwo bigoye kugenzura aya makuru.
Amakuru aremeza ko kandi imirwano ikomeye ikomeje kubera muri Bugari ndetse no muri Katale hafatwa nk'ahantu hanyuma kugira ngo M23 igere muri Masisi-Centre umurwa Mukuru wa Teritwari ya Masisi.
Imirwano yo kuri uyu wa Kane ikaba yatangiye mu gitondo cya kare mu duce twa Kahira muri Chefferie ya Bashali, Kaniro ndetse na Katale hafi y’umuhanda ujya muri Centre ya Masisi.
Intambara yongeye kwadukira i Masisi, nyuma y'uko hari hashize ukwezi kose barasabira muri Teritwari ya Lubero. M23 ikaba yatunguye FARDC na Wazalendo muri ibyo bice bya Masisi.
