Ibi Enrique yabivuze nyuma y’umukino banganyijemo ibitego 2-2 na AS Monaco mu mukino wo kwishyura wa play-off ya 1/16. bikaba byatumye PSG ikomeza muri 1/8 ku giteranyo cy’ibitego 5-4 mu mikino yombi.
Mu kiganiro yagiranye na Movistar ati: “Ntibyoroshye guhura n’imwe muri ayo makipe. Ni amakipe abiri akomeye cyane. Barcelona irihariye kuri njye, ariko nituramuka duhuye na Chelsea tuzaba dufite ibintu byinshi byo gukosora.”
Aya magambo agaragaza icyizere ariko anerekana ko PSG izi neza ko igiye guhura n’akazi gakomeye mu cyiciro gikurikira nyuma yo gutwara igikombe cya UEFA Champions League giheruka .
Kuri ubu, abakunzi ba ruhago bategereje tombola izagaragaza niba PSG izahura na Barcelona ifite amateka ihuriyeho n’umutoza Enrique , cyangwa Chelsea ishobora kubateza ibibazo bikomeye nk’uko yabitangaje.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
