Alba yatangaje iki cyemezo ku wa kabiri w’iki cyumweru abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yavuze ko azamanika inkweto ze ku mpera z’uyu mwaka w’imikino.
Ibi bibaye nyuma y’ibyumweru bibiri gusa mugenzi we Sergio Busquets, na we bakinanye igihe kinini muri FC Barcelona ndetse no muri Inter Miami, atangaje ko asezeye ku mupira.
Mu gusubiza ubutumwa bwa Alba, Lionel Messi yanditse amagambo yuzuyemo amarangamutima n’urukundo rw’umupira, agaragaza uburyo azamukumbura.
Lionel Messi ati:“Urakoze Jordi, nzagukumbura cyane. Nyuma y’imyaka myinshi dukinana, bizaba bitangaje kureba ibumoso ntaribuhakubone. Ni imipira ingahe ivamo ibitego wampaye mu myaka yose ishize… none se ubu ninde uzajya umpa iyo mipira wampaga?”
Messi na Alba bakinanye imyaka irenga icumi muri FC Barcelona, aho bafatanyije gutwara ibikombe byinshi birimo La Liga, Copa del Rey, ndetse na UEFA Champions League.
Gusezera kwa Alba birasiga icyuho gikomeye mu mupira w’amaguru, cyane cyane ku bafana ba Barcelona n’aba Inter Miami, aho yasoje urugendo rwe nk’umwe muri bamyugariro bakinisha akaguru k'imoso beza mu mateka ya ruhago.
Messi yahishuye ko azakumbura bikomeye Jordi Alba

