Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ‘Rolling Stone’, aho yavuze ko bitewe n’uburyo byamubabaje atigeze areba uburyo Kendrick Lamar yaririmbyemo.
Yavuze ko ubwo Kendrick Lamar yari agiye kuririmba, we yahise yisohokera hanze ajya kwinyerwa itabi ndetse ngo uko yafunguraga televiziyo agasanga Lamar atarava ku rubyiniro, yahitaga yongera akigenda kuko yabonaga nta mpamvu n’imwe ihari yatuma amureba.
Yagize ati “Ibyo byiyumviro byo kuririmba muri Super Bowl barabitwaye. Ntabwo nshaka kubikora.”
Ubwo hatangazwaga ko Kendrick Lamar ari we uzaririmba muri Super Bawl, nyuma y’amezi agera kuri arindwi nibwo Lil Wayne yanyujije ubutumwa kuri Instagram ye avuga ko yababajwe cyane no kuba atari we bahaye ayo mahirwe kandi bizabera mu mujyi avukamo.
Ni ibintu byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho wasangaga abahanzi bamwe barimo Nicki Minaj bagaragaza ko bababajwe no kuba Lil Wayne atari we uzaririmba, ariko kandi abandi bakavuga ko kuba Kendrick Lamar ari we waririmba ntacyo bitwaye kuko abikwiye.
Ku rundi ruhande kandi hari n’abateye amabuye Lil Wayne bavuga ko atagakwiye kubabara kuko Kendrick Lamar ariwe uzaririmba, ahubwo ko yagakwiye guterwa ishema ko uyu mwanya wahawe umuraperi mugenzi we ndetse akaba yamufasha.
Lil Wayne yatangaje ko atazigera aririmba muri Super Bowl
Kendrick Lamar niwe uheruka kuririmba muri Super Bowl
