Ni amasezerano yasinywe n'impande zombi i Doha muri Qatar kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Nyakanga 2025, aho Leta ya Congo yahagarariwe n'intumwa nkuru ya Perezida Félix Tshisekedi Sumbu Sita Mambu, mu gihe AFC/M23 yahagarariwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa wayo Benjamin Mbonimpa.
Amahame yasinywe n'impande zombi harimo:
- Agahenge karambye hirindwa ibitero byo mu kirere, ku butaka cyangwa mu mazi cyangwa ikindi gikorwa cyose cyo kudurumbanya
- Kureka itangazwa ry'icengezamatwara ry'urwango cyangwa rikangurira gukora urugomo.
- Isubizwaho ryuzuye ry'ubutegetsi bwa Leta ku butaka bwose bw'igihugu n'inkingi y'ingenzi y'amasezerano y'amahoro
Umuvugizi wa leta ya Congo, Patrick Muyaya agira icyo avuga kuri aya masezerano yagaragaje ko azirikana neza imirongo ntarengwa.
Mu gihe umukuru wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa yemeje ko ibikubiye mu masezerano hatarimo kuvana ingabo mu duce M23 yigaruriye, ahubwo aha imbaraga Leta zo gushobora kuzuza inshino zayo.
Mu kwezi gushize i Washington haheruka gusinyirwa amaseno y'amahoro hagati y'u Rwanda na Congo ndetse Perezida Tshisekedi na Paul Kagame biteganyijwe ko bazahurira muri Amerika bagashyira umukono ku masezerano rusange y'amahoro ibyitezwe kuzagarura amahoro mu Karere nk'uko tubikesha ikinyamakuru BBC.
Umujyanama mukuru wa Trump kuri Afurika, Massad Boulos, na we ari mu bakurikiye ibi biganiro
Ibi biganiro byitezweho kuzahosha imirwano yayogoje Uburasirazuba bwa Congo
