Impamvu nta yindi uretse igikorwa cya Meet and Greet yateguye akagiha insanganyamatsiko yo kwegera abafana.
Icyo gikorwa cyatangiye uyu munsi tariki ya 14 Kamena kikazageza kuya 17 Kamena 2025. Icyakora iyo ntabwo ari yo nkuru, ahubwo benshi byatangajwe no kuba ushaka kukitabira asabwa kwishyura ama-pound 55 (asaga ibihumbi 107 by’amafaranga y’u Rwanda)
Ni amafaranga menshi, cyane ko ayo mafaranga nta hantu ahuriye na yike umuntu yagize yinjira mu gitaramo nyir’izina. Amatike yo kwitabira iki gikorwa araboneka kugeza tariki ya 16 Kamena saa mbili za mu gitondo.
Abafana bazahabwa amahirwe yo guhura na Diamond, kumusuhuza, no gufatana na we amafoto, ibintu bigaragaza ko uyu muhanzi amaze kugera ku rwego rutari urwo buri wese ageraho, ku buryo kumubona bisaba igiciro kinini.
Diamond Platnumz, umaze imyaka irenga icumi ari mu bahanzi b’imbere muri Afurika, akomeje kwagura ibikorwa bye by’umuziki ku rwego mpuzamahanga, agahesha ishema injyana ya Bongo Fleva ndetse n’akarere k’Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.
Iki gikorwa kije mu gihe umuziki wa Bongo Fleva ukomeje kugenda utera intambwe igaragara mu ruhando rw’isi, bikagaragazwa n’uko ibyamamare nka Diamond Platnumz bigaragara ku ntonde zikomeye, bagatumirwa mu bitaramo byagutse kandi bikitabirwa n’imbaga y’abantu batandukanye.
Iki gikorwa cya Meet and Greet ntabwo kigaragaza ubwamamare bwa Diamond gusa, ahubwo ni isura nshya y’uko abahanzi bo muri Afurika bashobora kubaka izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu buhanga, ubwitange no gukundwa n’abafana ku rwego rw’isi.
Kureba gusuhuza mo kwifotoza na Diamond Platnumz bigusaba asaga 107,483.26Rwf
Diamond yaraye akoreye igitaramo mbaturamugabo i London
