Kubera amanyanga Apple igiye kwishyura arenga miliyari 15

Kubera amanyanga Apple igiye kwishyura arenga miliyari 15

 Mar 7, 2024 - 20:13

Nyuma yo gutsindwa mu rubanza baregwagamo n'abakiriya bayo by'umwihariko mu gihugu cya Canada, uruganda rwa Apple rugiye gutanga indishyi za miliyari zirenga 15 mu manyarwanda.

Ikigo cya Apple kigomba kwishyura abakoresha iPhone zimaze igihe muri Canada, nyuma y’uko abayikoresha batsinze urubanza rwa Batterygate, urubanza rwerekanaga ko iyi sosiyete yagiye yangiza bateri ku bushake kugira ngo bashobore kugurisha bateri zari zaraheze mu maduka yabo ndetse no kugurisha terefone nshya.

Nk’uko CBC News ibitangaza, Apple izishyura miliyoni 14.4 z’amadolari, ni ukuvuga arenga miliyari 15 mu manyarwanda, kugira ngo ikemure iki kivazo, mu gihe buri mukoresha wahuye n’iki kibazo azishyurwa kuva ku madorari 17.50 kugeza 150, ni ukuvuga kuva ku bihumbi birenga 18 by’amanyarwanda, kugeza ku bihumbi birenga 150.

Twabibutsa ko uru rubanza rwatangiye mu 2017, aho abakoresha iPhone berekanye ibimenyetso byerekana ko sosiyete yangije bateri ikoresheje iOS, gusa Apple yasabye imbabazi abo bakiriya bayo ndetse igabanya n’ibiciro bya batiri.

Abakiriya bazahabwa indishyi, ni abaguze iphone muri 2017, ari zo iPhone 6, 6 Plus, 6s, 6s Plus, cyangwa iPhone SE, 7 cyangwa 7 Plus.