King Saha yahaye gasopo Eddy Kenzo

King Saha yahaye gasopo Eddy Kenzo

 Jan 2, 2025 - 19:08

Umuhanzi wo muri Uganda King Saha wari uherutse kwiyunga na Eddy Kenzo yamusabye gufasha hasi ibintu byo kwibasira Bobi Wine amuvuga nabi.

King Saha wari wariyunze na Eddy Kenzo ndetse bakaba baherukaga guhurira mu gitaramo kuri Nabugabo Sand Beach, yamusabye gusigaho ntiyongere kwibasira mushuti we Bobi Wine.

Mu butumwa yacishije kuri X, yabwiye Eddy Kenzo ko ari umuvandimwe we, gusa ko nanone yahagarika ibikorwa yatangiye byo gusebya Bobi Wine.

Eddy Kenzo yari aherutse kugirana ikiganiro n'itangazamakuru, agaragaza ko kuba Bobi Wine yariniiye muri politike byagize ingaruka ku muziki wa Uganda. 

Yavuze ko imvugo mbi akoresha asebya abahanzi bahabwa inkunga na Leta, aribyo byatumye uburyo bajyaga bisanzura mu gutanga ibitekerezo byabo bikumvikana muri Leta ubu bisigaye bigoye.

Kuri we avuga ko iyo myitwarire ye nta kinyabupfura kirimo, ndetse ko bitamugaragaza nk'uzaba umuyobozi.

Yakomeje avuga ko urugendo rwa Bobi Wine muri politike, nta kabuza ari byo rwangije umubano Leta n'abahanzi bari bafitanye, nyamara we abyita gushaka impinduka.

Kenzo kandi yashinje Bobi Wine gusiga icyasha isura y'abahanzi baterwa inkunga na Leta, aho usanga bose abita abasabirizi.

Ni kenshi Bobi Wine yagiye ashyamirana na Eddy Kenzo usigaye ari Umujyanama wa Perezida Museveni mu bijyanye n'Ubuhanzi ahanini bapfa ko Wine yinjiye muri Politike.

King Saha yasabye Eddy Kenzo guhagarika gusebya Bobi Wine