Ni nyuma y'uko abatari bake ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje kutishimira uko uwo mwana akomeje kugaragara, bavuga ko imitako n'ibyo yiyambika atari iby'abana bati, ndetse ko bishobora kumukuza imburagihe.
Gusa nyina, Kim Kardashian, yahise asohoka mu bitangazamakuru aramuvugira, avuga ko ibyo byose byari ibyo kwishimisha gusa, atari ibintu bihoraho.
Yagize ati:“North akunda kwiyerekana mu buryo bushya, kandi ntabwo ajya yita ku magambo y’abantu bavuga ko badakunda uko asa. Ni umwana wiyumvamo kandi uzi icyo ashaka."
Kim yongeyeho ko kurera umwana ukura ahanzwe amaso na rubanda ari ikintu kigoye cyane, ariko ashimangira ko North agomba guhabwa umudendezo wo kugaragaza impano n’ubuhanzi bwe mu buryo bwiza.
Yasobanuye kandi ko tattoo amahereba amenyo imisatsi n'ibindi yari yishyizeho bikavugisha rubanda byari iby'akany gato, bitari ibizamugumaho.
Ku rundi ruhande, Kanye West bivugwa ko atishimiye uko umwana wabo yagaragaye, kuko yumva ko North arimo gukuzwa imburagihe.
Ibyo bikorwa bya North West bikomeje gutera impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko abana bakwiye guhabwa umudendezo wo kwigaragaza, mu gihe abandi basaba ababyeyi gushyiraho imipaka ikwiriye ishingiye ku myaka y’umwana.
Kim Kardashian yasubije abatanezezwa n'imyambarire y'umukobwa we
Kanye West ari mu batanyurwa n'imyitwarire y'umukobwa we
North West aherutse kugaragara yashyizeho imitako ikabije bituma benshi bamunenga
