Killaman yihanangirije abamwiyitirira bagatuburira abantu

Killaman yihanangirije abamwiyitirira bagatuburira abantu

 Feb 6, 2026 - 19:38

Niyonshuti Yannick uzwi ku izina rya Killaman muri sinema nyarwanda, yihanangirije abantu bamwiyitirira bakabeshya abandi babizeza akazi, nyuma bakaza bavuga ko yabatuburiye akabarira amafaranga.

Ubwo yari mu kiganiro kuri 'MIE EMPIRE', Killaman yakomoje ku muntu ukunda guhamagara abantu akabaca ibihumbi 7000 frw kugira ngo abashyire muri 'Killaman Empire', yamara kuyabarya bakaza ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko yabatwaye amafaranga.

Mu bisobanuro n'ubuhamya by'umunyamakuru Murindahabi Irene, yavuze ko hari uwamuhamagaye akamubwira ko Killaman yamuciye ibihumbi 20,000 frw kugira ngo amwinjize muri sinema, ndetse ko yamufasha akamuha n'ikiganiro akaza gutanga ubuhamya.

Killaman yasobanuye ko umuntu nk'uwo baba batuburiye we atamufata nk’umufana we kuko abafana be bazi neza ko mu itsinda ryabo nta makarita y'akazi abamo yagenewe abakinnyi, kandi ko umufana wa nyawe agomba kuba azi amazina ye.

Ati ‘’Njyewe mpora mbivuga ko nta mu muntu undeberera ngira, ninjye muyobozi mukuru (CEO), nkeneye kumenya buri kimwe ku bakinnyi, niba bahembwe, niba bageze ku kazi n'ibindi...abantu babeshya ko ari abajyanama banjye rero sibyo.’’

Yasabye abafana be kuba maso bakamenya ubwenge kuko ngo ntiwabona ibihumbi 20,000 Rwf yo guha umuntu, ukabura 1500 cyo gutegesha ngo ujye kumwirebera, avuga kandi ko uwo bazajya batuburira atazajya amugirira impuhwe kuko haba hajemo n’ubwenge buke.

Killaman ari mu bakinnyi ba sinema nyarwanda beza kuri ubu kuko afite imishinga itandukanye iha abakinnyi benshi batandukannye akazi.

Killaman yasabye abantu kwitondera abamwiyitirira bakabatuburira

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien