Kigali : Benin yaje iseta ibirenge

Kigali : Benin yaje iseta ibirenge

 Mar 28, 2023 - 04:16

Ikipe y'igihugu ya Benin batazira Ibitarangwe yamaze kugera i Kigali aho yatangiye kwitegura umukino ifitanye n'Amavubi kuri uyu wa Gatatu.

Iyi kipe y'igihugu ya Benin yageze ku kibuga cy'indege cya Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 27 Werurwe 2023 ahagana saa tanu z'ijoro, aho yahise yerekeza muri Park Inn Hotel icumbitsemo.

Ni ikipe yageze mu Rwanda igaragaza ko itishimye nk'uko byari binitezwe nyuma y'ibyavuzwe kuri uyu mukino. Ibi byaje no gutuma umutoza wayo yanga kuvugisha itangazamakuru.

Benin yaje mu Rwanda itazanye n’abakinnyi bayo babiri aribo Sessi d’Almeida ukinira Pau FC na Jordan Adéoti ukinira Stade Laval, amakipe yombi mu Cyiciro cya Kabiri mu Bufaransa, bakaba bataje kuko bahamagawe n'amakipe yabo bitewe n'uko uyu mukino ugiye kuba ku itariki itari iya FIFA.

Kuri uyu wa Kabiri saa 15:00 nibwo ikipe y'igihugu ya Benin iraza gukorera imyitozo kuri Kigali Pelé Stadium nk'uko amategeko ayemerera gukorera imyitozo ku kibuga umukino uzaberaho.

Ikipe y'igihugu Amavubi izakira Benin ku wa Gatatu tatiki 29 Werurwe 2023 saa 15:00 kuri Kigali Pelé Stadium, ukaba ari umukino wo kwishyura nyuma y'uko ubanza banganyirije i Cotonou igitego 1-1.

Uyu mukino kandi ntabafana bazawureba bitewe n'uko iyi stade uzaberaho hari ibyo itujuje cyane cyane ku kijyanye n'abafana, nk'intebe bicaraho dore ko muri iyi stade nta zihari.

Ikipe ya Benin yageze mu Rwanda