Kenny Sol yahishuye uko mushiki we yamuhuje n'urukundo rw'ubuzima bwe

Kenny Sol yahishuye uko mushiki we yamuhuje n'urukundo rw'ubuzima bwe

 Apr 29, 2024 - 18:56

Rusanganwa Norbert uzwi nka Kenny Sol mu muziki Nyarwanda yahishuye ko ajya guhura n'umugore we Kunda Alliance bahujwe na mushiki we.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Kenny Sol yahishuye ko mushiki we wo kwa nyina wabo ari we wamuhuje n'umugore we kugira ngo bakundane, Kenny Sol agerageje kumuvugisha agira Imana ntiyamugora amwemerera urukundo.

Bakimara gukundana, nibwo umukobwa yahise ajya kwiga hanze y'U Rwanda mu gihugu cy'ubushinwa amarayo imyaka ine batarongera guhura, gusa urukundo rwabo ntirwahagarara dore ko yamukunze Kenny Sol akimara gukora indirimbo ye ya mbere ataraba icyamamare.

Nyuma y'uko bashyingiranywe imbere y'amategeko, kuri ubu baritegura kwibaruka Imfura yabo mu gihe gito. 

Kenny Sol avuga ko afite amatsiko menshi yo kubona Imfura ye uko izaba Isa ndetse na we akitwa umubyeyi.