Ni amakuru yatunguye benshi, dore ko Cena ari umwe mu banyabigwi bakomeye bageze ku rwego rwo hejuru muri WWE, akaba yaranatwaye imidari myinshi ya shampiyona mu rugendo rwe rwa siporo.
Uyu mugabo yatangaje icyemezo cye imbere y’abafana benshi bari buzuye mu nzu y’imikino, ndetse n’abarimo bakurikirana imikino hirya no hino ku isi.
Abafana benshi bagaragaje akababaro n’igitutu cy’amarangamutima, bavuga ko batari biteze kubona John Cena asezera mu kibuga mu buryo nk’ubu.
Nubwo asezeye, John Cena yashimiye abafana, abatoza n’abo bakoranaga bose bamufashije mu rugendo rwe rw’ubuzima bw’umwuga, avuga ko azakomeza kuba hafi y’uyu mukino wamuhaye izina n’icyubahiro ku rwego rw’isi.
John Cena yasize abakunzi be mu marira
