Izina rye rizasigara ku mucanga w'ibihe! Ibyo wamenya ku buzima bwa Alain Mukuralinda

Izina rye rizasigara ku mucanga w'ibihe! Ibyo wamenya ku buzima bwa Alain Mukuralinda

 Apr 4, 2025 - 12:01

Kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Mata 2025, nibwo hamenyekanye inkuru y’inshamugongo y’uko Alain Mukuralinda wari umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yitabye Imana ku myaka 55 y’amavuko, azize guhagarara k’umutima.

Ni inkuru yashenguye benshi bitewe n’uko uretse kuba yari Umuvugizi wungirije, yanagize uruhare runini mu muziki Nyarwanda binyuze mu kuririmba ku giti cye, kuwushoramo imari no kuzamura impano z’abahanzi tutibagiwe n’uruhare yagize mu mupira w’amaguru.

Mbere y’uko Alain Mukuralinda agirwa Umuvugizi wungirije, yahoze ari umuhanzi ukomeye waririmbye indirimbo zitandukanye zirimo Gloria, Musekeweya, Murekatete n’izindi nyinshi.

Uretse kuba yari umuhanzi, yiyemeje no gushora imari mu muziki ubwo yashingaga label ifasha abahanzi yise ‘The Boss Papa’.

Iyi label yarimo abahanzi nka Nsengiyumva Francois wamamaye nka ‘Gisupusupu’, ari na ho yazamukiye Abanyarwanda bakamumenya bitewe n’indirimbo ya mbere yahakoreye mu mpera za 2018 yitwa ‘Mariya Jane’.

Alain Muku kandi yagize uruhare runini mu kuzamura impano ya Clarisse Karasira wahoze ari n’umunyamakuru akaza kubivamo, kuru ubu akaba ari kubarizwa muri Amerika n’umuryango we.

Alain Muku  azamuye impano z'abahanzi batandukanye

Alain kandi yari umuntu ukunda cyane umupira w’amaguru, ibi akaba yarabigaragaje binyuze mu ndirimbo yagiye ahimbira amakipe akomeye nk’Amavubi, Rayon Sports, Kiyovu  Sports n’izindi.

Si ibyo gusa kuko yanashinze irerero ry’umupira w’amaguru rikorera mu Karere ka Rulindo aryita ‘Tsinda Batsinde’ ribarizwa mu cyiciro cya kabiri.

Yatangaje ko yagize igitekerezo cyo gushinga iri rerero mu rwego rwo gufasha no gushyigikira abana bato bafite impano yo gukina umupira w’amaguru ariko babuze aho bamenera.

Alain Muku yari yarashinze irerero ry'umupira w'amaguru

Uretse kuba yari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma , ku wa 07 Ukwakira 2021 yarahirye kwinjira mu Rugaga rw’Abavoka, ndetse nyuma yaje no kuba Umuvugizi w’Ubushinjacyaha.

Ku wa 14 Ukuboza 2021, ni bwo habaye Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Paul Kagame yemeza ko Alain Mukuralinda ajya ku mwanya wo kuba Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda.

Reba Tsinda Batsinde ya Alain Muku

Reba Rayon Sports ya Alain Muku

Reba Gloria ya Alain Muku