Izanafasha abahanzi! Ibyo utamenye kuri studio ya Prince Kiiz

Izanafasha abahanzi! Ibyo utamenye kuri studio ya Prince Kiiz

 May 9, 2024 - 11:06

Prince Kiiz uri mu bahanga bagezweho muri iyi minsi mu Rwanda mu byo gutunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye, yahishuye ko Studio ye yitegura kumurikira abantu mu minsi mike itazaba itunganya indirimbo gusa, ahubwo izagira n’umuhanzi ifasha nka label.

Ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo y’igihugu, Price Kiiz yatangaje ko ari gutekereza  uburyo vuba studio ye agiye gushinga izagira n’umuhanzi ifasha, bagakorana, akaba ari bo bamukurikirana ndetse akazanamo n’abandi ba producer n’abanditsi b’indirimbo bajya bafatanya.

Prince Kiiz yavuze ko umuhanzi agomba kuzakorana na we agomba kuba azi kwandika indirimbo, ku buryo yajya yiyandikira n’indirimbo ndetse akaba azi no gucuranga indirimbo ku buryo yajya yicurangira, bikaba akarusho abaye ari umukobwa aho kuba umuhungu.

Uyu musore avuga ko abona abahungu ari abantu bahora batekereza cyane, ku buryo ushobora nko kumushoramo menshi ariko akajya abona waramuhenze ubwenge, kandi ko batajya bashobora kwihanganira gutegereza igihe kirekire ugereranyije n’abakobwa, ku buryo umuhungu iyo abonye umuntu umuha amafaranga menshi ahita agucika.

Muri iki kiganiro kandi Kiiz yahishuye ko ubwo amasezerano ye yari afite muri country records, yagendaga agana ku musozo, hari abantu benshi  bamwegereye barimo na sosiyete ya 1:55 AM bamusaba ko yaza bagakorana ariko akababera ibamba kuko yakuze afite inzozi zo kuzikorera ku giti ke. Ibi bikaba byaratumye yirengagiza ibyo abantu bamusabaga byose yiyemeza gukurikira inzozi ze.

Kiiz yahishuye ko studio ye izagira n'umuhanzi ifasha