Iyanya yahishuye umugore adashobora kwihanganira

Iyanya yahishuye umugore adashobora kwihanganira

 Dec 25, 2023 - 10:01

Umuhanzi w'umunya-Nigeria Iyanya yemeza ko abagore bacana inyuma cyane kurusha abagabo, ndetse avuga ko adashobora kubabarira umugore umuca inyuma.

Iyanya yatangaje ko inshuti ze nyinshi nta bakunzi zigira bitewe n'ukuntu zababajwe cyane mu rukundo, bitewe n'uko abo bakundanaga babacaga inyuma.

Ibi uyu mugabo yaboitangaje ubwo yari muri Doyin’s Corner podcast, yari yatumiwemo na Doyinsola Anuoluwapo David baganiraga.

Doyin wari ayoboye ikiganiro yamubajije ati:''Ari abagabo n'abagore ni bande bacana inyuma cyane?''

Iyanya arasubiza ati:''Ni abagore! Iyo ni inkuru ishaje. Hari indirimbo izwi cyane y'umuraperi w'umunyamerika, ndakeka uzi iyo ndirimbo:'Abagore nabo bacana inyuma. Abagore nabo ni babi'. Ibintu nk'ibyo(Amagambo ari muri iyo ndirimbo). Yarebwe n'abantu amamiliyoni, icyo ni ikimenyetso ko abagore aribo bacana inyuma cyane.

''Nivugiye nge ubwange ndetse n'abantu bange, mfite inshuti zitagira abakunzi. 99% by'inshuti zange nta bakunzi bagira. Impamvu batagira abakunzi ndetse bakaba bataniteguye gutereta nuko umwe cyangwa abakobwa babiri bakunze ndetse bakabitaho cyane, barabababaje cyane.''

Iyanya avuga ko adashobora guca inyuma umukunzi we kuko ariwe ibitekerezo byose biba biriho, ariko anavuga ko ngo adashobora kubabarira umukunzi cyangwa umugore umuca inyuma.

Iyanya ashinja abagore gucana inyuma kurusha abagabo