Mu kiganiro yagiranye na ‘British VOGUE’, Tyla yatangaje ko yize amashuri abanza mu ishuri ryari ryiganjemo abazungu, bamusererezaga uko ateye ndetse n’isura ye yirabura, bigatuma yiyanga.
Yagize ati: “Nize mu ishuri ryiganjemo abazungu. Nangaga cyane iyo bambwiraga ngo reba ukuntu wirabura.”
Nyuma naje kujya mu mashuri yisumbuye, yari afite abanyeshuri benshi b’abirabura kandi bafite umuco wabo, ari na bwo natangiye kwikunda no kwishimira uwo ndi we.
Tyla yigeze kwiyanga kubera ko ari umwirabura
Guhera uwo munsi natangiye kwikunda kuko nari maze kumenya uwo ndi we. Nzi ko ndi umwirabura kandi nzi ko nanjye ndi umugore ufite ibara, kandi ushobora guhagarara hombi", ashaka gusobanura ko n'ubwo ari umwirabura ariko yifitemo n'amaraso y'Abahinde akomora ku muryango we!
Nyuma yo kugera mu mashuri yisumbuye Tyla yaje kwiyakira
Byongeye kandi, aya magambo ntiyavuzweho rumwe ku mbuga nkoranyambaga, n’ubwo uyu muhanzikazi akomeza avuga ko atigeze abibwira abantu ibyo yavuze kugira ngo bagoreke ukuri ahubwo ko yabivuze agamije gushishikariza abantu gutangira kwiyakira uko bari.
