Shadmani yari amaze iminsi mike agizwe umuyobozi wa Khatam-al Anbiya, urwego rukuru rushinzwe imirwano muri Iran, nyuma y’urupfu rwa Maj Gen Gholam Ali Rashid nawe wishwe na Israel tariki ya 13 Kamena.
Israel yavuze ko Shadmani yari umujyanama wa hafi wa Ayatollah Ali Khamenei, akaba ari nawe wagenzuraga ingabo za Revolutionary Guards n’ingabo zisanzwe. Icyakora, kugeza ubu ibinyamakuru bya Leta ya Iran ntibiremeza urupfu rwe.
Iki gitero kibaye nyuma y’uko Israel itangije Operation Rising Lion, yibasira ahantu hatandukanye muri Irani, harimo n’inganda za nikileyeri. Iran nayo yihimuye igaba igitero cyiswe Operation True Promise 3, kigahitana abasivili i Tel Aviv na Rehovot.
Mu gihe ibitero bikomeje kuvuza ubuhuha ku mpande zombi, Perezida Donald Trump yasabye abaturage ba Tehran guhita bahunga, kuko hashobora kuba ibindi bitero bikomeye.
Israel yavuze ko ibitero byayo muri Tehran byahitanye Major General Ali Shadmani
Amakuru y'urupfu rea Major General Ali Shadmani aje nyuma y'iminsi ine ahawe inshingano
