Israel iratakambira u Rwanda muri ibi bihe by'intambara barimo

Israel iratakambira u Rwanda muri ibi bihe by'intambara barimo

 Oct 9, 2023 - 14:14

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yasabye Abanyarwanda n'abatuye isi yose kuba hafi Igihugu cyabo cyatangijweho intambara n'umutwe wa Hamas, anasaba ubufasha.

Ku wa Gatandatu tariki ya 07 Ukwakira 2023, nibwo Igihugu cya Israel cyagabweho ibitero bitunguranye n'umutwe wa Hamas wo muri Palestine. Ako kanya Israel yahise itangaza ko yinjiye mu ntambara yeruye nuyu mutwe bemeza ko bagiye kwihorera mu buryo bukomeye cyane.

Ku bw'ibyo, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Einat Weiss yasabye Abanyarwanda n'abatuye isi muri rusange kuba hafi y'Igihugu cyabo cyatangijweho intambara n'umutwe wa Hamas wo muri Palestine none amagana y'Abanya-Israel bakaba bakomeje kuhatikirira.

                                       Einat Weiss | LinkedIn

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Einat Weiss arasaba Abanyarwanda kuba hafi y'Igihugu cyabo

Ibi Ambasaderi Weiss akaba yabitangaje kuri iki Cyumweru ku rubuga rwa X rw'iyi Ambasade. Akaba yavuze ko abana, abagore, abasaza n'abandi b'inzirakarengane bari kwicwa n'ibyihebe byo muri Palestine ngo bidafite ikintu nakimwe birwanira uretse gushaka kwica gusa.

Ati " Turasaba Abanyarwanda n'isi kuvuga mu ijwi riranguruye bakamagana ibiri kutubaho, kandi bakatuba hafi muri ibi bihe by'amage." Kugeza ubu, Ingabo za Israel zirwanira mu kirere ziri kwihimurana ubugome bukabije kuri aba barwanyi, aho bari kugaba ibitero bikome mu Ntara ya Gaza Hamas ifitemo ibirindiro.

Magingo aya bikaba bitangazwa ko abantu barenga 1100 bamaze kwicwa, naho abarenga 123.000 bavuye mu byabo. Abantu bamaze gupfa, 700 nabo muri Israel naho 400 bakaba abo muri Palestine.