Arsenal yakoze igikorwa kigaragaza ko yari irambiwe Pierre-Emerick Aubameyang

Arsenal yakoze igikorwa kigaragaza ko yari irambiwe Pierre-Emerick Aubameyang

 Feb 2, 2022 - 14:11

Byagiye hanze ko byabaye ngombwa ko Arsenal yishyura za miriyoni kugira ngo isese amasezerano ya Aubameyang.

Pierre-Emerick Aubameyang aherutse kwerekeza muri FC Barcelona ku munsi wa nyuma w'isoko ry'igura n'igurisha, nyuma y'uko yari amaze amezi asaga abiri adakinira Arsenal kubera ibihano.

N'ubwo rutahizamu Aubameyang yari agifite amasezerano muri Arsenal, ariko uyu musore yagiye muri FC Barcelona ku buntu bituma abenshi bibaza uko byagenze.

Ukuri guhari nuko Arsenal yumvikanye na Aubameyang maze bagaharika amasezerano ye ubundi akabasha kujya muri Barça itamuguze amafaranga na make.

Ikinyamakuru The Times gitangaza ko ikipe ya Arsenal yishyuye Aubameyang miriyoni 7 z'amapawundi kugira ngo bahagarike ayo masezerano ye ubundi ajye muri Barça ku buntu.

Ibi birumvikana ko iyi kipe yo mu mujyi wa London yarimo ishaka uburyo bwo kwikuraho uyu rutahizamu w'umunya-Gabon.

Gusa ku rundi ruhande ufashe ibihumbi 350 by'amapawundi Aubameyang yahembwaga buri cyumweru, ugakuba n'igihe yari asigaje muri iyi kipe, wabona ko Arsenal hari miriyoni 29 z'amapawundi yungutse yari kuzamuha.

Ku bw'ibyo rero iyi kipe yahisemo kumuhereza macye akagenda, dore ko babonye ko bashobora kubona intsinzi batamufitr kandi akaba ari no kugana mu myaka yo kumanika inkweto.

Pierre-Emerick yamaze kugera mu ikipe ya FC Barcelona ndetse gahunda zose zarangiye. Uyu musore kandi yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yasezeye ku bafana ba Arsenal aho avuga ko yababajwe n'uburyo yagiyemo.

Arsenal yishyuye miriyoni 7 z'amapawundi ngo itandukane na Aubameyang(Image:Team talk)

Aubameyang yamaze kugera muri FC Barcelona(Net-photo)