Umunyamabanga wa Kiyovu Sports yavuze ku byo gusinyisha umutoza Patrick Aussems

Umunyamabanga wa Kiyovu Sports yavuze ku byo gusinyisha umutoza Patrick Aussems

 Jul 13, 2022 - 16:12

Umunyamabanga w'ikipe ya Kiyovu Sports Munyangabe Omar yemeje ko hari ibiganiro bagiranye n'umutoza Patrick Aussems ariko ahakana ko bamusinyishije.

Mu gihe Kiyovu Sports yamaze gutandukana na Haringingo Francis wayitozaga mu mwaka ushize w'imikino, hashize iminsi bivugwa ko iyi kipe yasinyishije umubirigi Patrick Aussems wanyuze mu makipe atandukanye akomeye mu Bufaransa no muri Afurika y'iburasirazuba.

Nyuma y'uko iyi nkuru ibaye kimomo ndetse hagasohoka n'ifoto ya perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal na Patrick Aussems, umunyamabanga wa Kiyovu Sports Munyangabe Omar we avuga ko uyu mugabo atigeze asinyira Kiyovu Sports.

Ifoto ya Patrick Aussems na Mvukiyehe Juvenal yatije umurindi ibyo gusinya muri Kiyovu

Ibi Munyangabe yabitangarije ikinyamakuru Isimbi, avuga ko habayeho ibiganiro ariko Aussems atasinye.

Yagize ati:"Ubu yaba yasinye koko ntimubimenye? Icyabaye ni ibiganiro. Ni umutoza mwiza twifuza kandi birashoboka."

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu kandi nibwo hasohotse amakuru avuga ko umunyezamu Kimenyi Yves yamaze kongera amasezerano y'imyaka ibiri, ndetse Kiyovu Sports ikaba yanumvikanye na Emmanuel Okwi ko yongera amasezerano ariko ibi nabyo Munyangabe yabihakanye.

Yagize ati:"Ntabwo Kimenyi arongera amasezerano. Muzabimenya mu minsi iri imbere. Kuba hari ibiganiro, ibyo umuntu yabivuga byarangiye. Okwi ni umukinnyi mwiza twifuza, ntabwo arongera ariko turamuganiriza. Gusa iby’ibiganiro umuntu abibara umukinnyi yamaze gusinya."

Kiyovu Sports iravugwamo uyu mutoza nyuma y'uko umurundi Haringingo Francis wayitozaga ayiteye umugongo akerekeza muri Rayon Sports, nyuma yo kubura igikombe cya shampiyona ku munsi wa nyuma.

Patrick Aussems ukomeje kuvugwa ko ashobora kuyitoza yanyuze mu makipe menshi arimo Reims na Angers zo mu Bufaransa, Al Hilal Ondurman, Simba SC yagejeje muri ¼ cya CAF Champions league mu 2019, n'izindi.

Patrick Aussems yatoje Simba SC yo muri Tanzania(Net-photo)