Sosiyete ikomeye y’ikoranabuhanga yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Apple, yatangaje ko izakorera ubwoko bwose bune bwa iPhone 17 mu Buhinde, mu rwego rwo kugabanya imisoro ihenze yashyizweho na Perezida wa Amerika, Donald Trump, ku bicuruzwa bitumizwa mu Bushinwa.
Muri iyo gahunda, uruganda Tata Group rwo muri Tamil Nadu hamwe na Foxconn rufite icyicaro i Bangalore, ni zo zizitabazwa mu gukora izo telefoni nshya.
Umuyobozi Mukuru wa Apple, Tim Cook, yavuze ko n’ubwo iPhone 17 izakorerwa mu Buhinde, Ubushinwa buzaguma ari isoko rinini ritanga ibikoresho by’ibanze bikoreshwa mu kuyikora.
Ariko nanone, nubwo hari ibyahinduwe, iPhone 17 izaba ifite igiciro gihanitse kurusha ibisanzwe igihe izaba igeze ku isoko. Biteganyijwe ko Apple izayishyira ku mugaragaro mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka.
Amakuru aturuka imbere muri Apple avuga ko iPhone 17 izaba ifite umubiri mugaru, amabara mashya, kamera zigezweho, ndetse n’uburyo bushya bwo gukora bwa iOS 26, buvugwa ko ari bwo bunini kurusha ubundi Apple izaba ikoze mu myaka 10 ishize.
iPhone 17 zigiye gukorerwa mu Buhinde kubera Donald Trump

