Nk’uko bigaragara ku mbuga za interineti zitandukanye, uyu mwarimu ahitamo koga kugera yambutse uruzi kugira ngo yirinde urugendo rw'ibirometero 24 mu muhanda, aho bimusaba guhindura bisi gatatu kandi bigatwara igihe kirekire kugira ngo agere ku ishuri.
Mwarimu Malik yoga afite umufuka wa pulasitike atwayemo imyenda n'ibitabo, hanyuma yamara kwambuka uruzi, agahindura imyenda agakomeza urugendo rwe rugera ku ishuri.
N'ubwo bimugora kuri urwo rwego, ntabwo yigeze asiba umunsi n'umwe w'amasomo, ari ho benshi bamushimira kwitangira umwuga we.
Byongeye kandi, kugeza mu mpera za 2023, uyu mwarimu yari agikomeje kwambuka urwo ruzi, ariko nyuma yo kuzamurwa mu ntera no guhabwa inshingano nshya, ubu akoresha umuhanda kugira ngo agere ku ishuri.
Imyaka 20 irihiritse bimusaba kwambuka umugezi yoze kugira ngo abashe kugera ku ishuri yigishaho
