Impinduramatwara muri Manchester United! Ruben Amorim yashyizeho ingamba nshya 

Impinduramatwara muri Manchester United! Ruben Amorim yashyizeho ingamba nshya 

 Aug 3, 2025 - 19:30

Umutoza wa Manchester United, Ruben Amorim, yatangije ku mugaragaro amategeko mashya y’imyitwarire agomba gukurikizwa n’abakinnyi be mu mwaka w’imikino utaha, mu rwego rwo guhindura umuco w’iyi kipe umaze igihe utavugwahi rumwe.

Kuva yagera muri United umwaka ushize, Amorim ntako atagira mu guhindura ikipe yaba mu kibuga no hanze yacyo. Ubu, yahisemo gufata abakinnyi be nk’abagabo bafite inshingano aho kubafata nk’abana, ariko anabashyiriraho amategeko akomeye yo kubafasha gukora neza.

Mu kiganiro cyabereye ku kigo cy’imyitozo cya Chicago Fire, nk’uko The Athletic yabitangaje, Amorim yagize ati:"Ntabwo mbafata nk’abana bato; bafite abana babo. Ariko bafite amategeko bagomba gukurikiza. Mu gihe utakoze imyitozo uko bikwiye, nzaba mfite amashusho yo kukwereka imbere y’abandi bose. Icyo nzajya mvuga nzajya ngikora.”

Uyu mutoza w’Umunya-Portugal yavuze ko intego ye ari uko mu gihe kizaza abakinnyi bazajya bahanana hagati yabo batamukeneye mu makosa mato, ahubwo we akazajya afata iya mbere mu kubigisha no kubakosora hakiri kare.

Amorim kandi yashyizeho itsinda rishya ry’abayobozi b’ikipe barimo:Diogo Dalot, Noussair Mazraoui, Tom Heaton na Lisandro Martinez.

Abo biyongereye kuri Bruno Fernandes na Harry Maguire, bityo abayobozi b’ikipe baba batandatu, bafite inshingano zo kugenzura no gufasha bagenzi babo kuguma mu murongo.

Yagize ati:“Hari ibintu byinshi mu mwaka ushize nikoreraga, ariko ubu ibyo bito bito byose ni bo bazajya babikemura. Ni inshingano zabo."

Abasesenguzi b’imikino bavuga ko izi mpinduka za Amorim zishobora kuba intangiriro y’igihe gishya muri Manchester United, aho imyitwarire, ikinyabupfura, n’ubufatanye bishyirwa imbere y’ibindi byose.

Ruben Amorim akomeje kurwana no guhindura umuco ushaje muri Manchester United