Mu cyumweru gishize nibwo ubuyobozi bwa East African Promoter (EAP) ndetse n'abandi baterankunga muri ibi bitaramo bya Iwacu Muzika Festival, bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru batangaza abahanzi bazabiririmbamo.
Muri abo bahanzi barindwi batangaje harimo Bruce Melodie, Bushali, Bwiza, Chris Eazy, Kenny Sol, Danny Nanone na Ruti Joel.
Ubwo hatangazwaga uru rutonde, bamwe ntibishimiye kuba nta muraperi urimo hagati Riderman na Bull Dogg nyamara bari mu bakunzwe cyane mu Rwanda.
Mushyoma Joseph uri mu bategura ibi bitaramo, yabwiye Magic Fm ko kuba Bull Dogg atagaragaye ku rutonde atari uko batigeze bamutekerezaho.
Yavuze ko ku rutonde bari bakoze rw'abahanzi bifuza ko bazaririmba na Bull Dogg yari ariho gusa ntibyakunze ko azaboneka.
Yatangaje ko ubwo bamuvugishaga basanze hari izindi gahunda ze bwite afite zitari guhita zimwemerera ko yazitabira ibi bitaramo, birangira bamukuye ku rutonde.
Ibitaramo byo muri uyu mwaka bikaba byarajemo impinduka z'uko bazazenguruka mu turere umunani, aho kuba tune nk'uko byari bimenyerewe.
Kuri iyi nshuro kandi mu mujyi wa Kigali nta gitaramo bahateguriye, icyakora bavuga ko naho hari ibindi bari kuhapangira mu minsi iri imbere.