Igicu cyagaragaye mu ishusho y'umusaraba waka  muri Australia cyaciye ururondogoro

Igicu cyagaragaye mu ishusho y'umusaraba waka  muri Australia cyaciye ururondogoro

 Jul 25, 2025 - 12:40

Mu gihe benshi mu bizera Kirisitu bahamya ko aba mu buzima bwacu bwa buri munsi, igicu gikoze mu ishusho y'umusaraba ucanye cyagaraye muri Australia ku cyumweru wa Gatanu mutagatifu gikomeje gutera benshi gutekereza kabiri ku myizerere yabo.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu Mutagatifu, abatuye Sydney muri Australia batangajwe n’igicu cyari gifite ishusho y'umusaraba ucanye cyagaragaye mu kirere. Iyo shusho idasanzwe, yagaragazwaga n’urumuri rw’ukwezi rwanyuraga mu bicu, yateye abantu benshi kwibaza no gutangaza amarangamutima yabo ku mbuga nkoranyambaga.

Abantu bamwe babifashe nk’ikimenyetso cy’Imana cyangwa inyigisho y’umwuka, cyane cyane bitewe n’igihe byabereye, mu gihe abandi babifashe nk’isanganya ry’amategeko y’ikirere.

Inzobere mu by’ikirere zasobanuye ko icyo ari igikorwa gisanzwe giterwa n’uko urumuri ruhura n’imiterere y’ibicu bikarushaho guha ishusho runaka ijya gusa n’iyo abantu bashobora gusobanura mu buryo bwa roho.

Abahanga mu by’iyobokamana bemeza ko ibi bishobora kwerekana uko kamere isanzwe ishobora kujyana n’ibimenyetso bivugwa mu nyandiko zera, bikaba impamvu yo gutekereza ku butumwa buhambaye buri mu bintu bisanzwe tubona.

Igicu gikoze nk'umusaraba gikomeje kurikoroza