Mu nyaka isaga ijana hatangiwe gukina igikombe cy'Isi, habaye imikino idateze kwibagirana ku bakunzi ba ruhago, iyi n'imikino 5 yabaye mu gikombe cy'Isi ikomeye mu mateka ya Ruhago hashingiwe ku byayiranze n'amateka yasize.
1. Brazil vs Uruguay mu 1950
Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi wabereye kuri Stade yitwa Maracanã mu mujyi wa Rio de Janeiro, Brazil.
Abafana barenga ibihumbi 200 bari baje kwihera ijisho, cyane ayo makipe yombi yari ibukombe muri icyo gihe, gusa Uruguay yanditse amateka itsinda Brazil ibitego 2-1.
Uyu mukino wababaje abanya-Brazil mu buryo bukomeye kugeza n’ubu ukaba utarabava mu bitekerezo.
2. Italy vs West Germany mu 1970
Ku mukino wa ½ cya nyuma cy’Igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexico, u Butaliyani n'u Budage bw’Uburengerazuba byarwanye urusorongo rurenze urugero, maze umukino urangira u Butaliyani butsinze 4-3 nyuma y’iminota 120 yuzuyemo ibitego n’amateka, maze FIFA ihita yita uwo mukino “umukino w’ikinyejana”.
3. Argentina vs England mu 1986
Diego Maradona yanditse amateka ku mukino wa ¼ mu gikombe cy’Isi cya 1986 cyabereye muri Mexico.
Yatsinze ibitego 2: icya mbere cyiswe “Ukuboko kw’Imana” (Hand of God) nyuma yo kugitsindisha ukuboko, nyuma aza no gutsinda igitego cyiswe “Igitego cy’ikinyejana” nyuma yo kwiruka metero zirenga 60 mbere yo kunyeganyeza inshundura.
4. Brazil vs Germany mu 2014
Mu gikombe cy’Isi cyabereye muri Brazil, igihugu cyari cyitezweho kwitwara neza bijyanye no kuba cyari cyakiriye icyo gikombe, ariko mu mukino wa ½, Brazil yatsinzwe na n'u Budage ibitego 7-1, ibintu byashyizwe mu mateka nka kimwe mu byago bikomeye igihugu cyakiriye Igikombe cy’Isi cyigeze guhura na byo.
5. France vs Croatia mu 2018
Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya, warangiye u Bufaransa butsinze Croatia 4-2.
Uyu ni umwe mu mikino ya nyuma yaranzwe n’ibitego byinshi cyane mu mateka y’Igikombe cy’Isi, kandi wasize ugaragaje amateka ku kiragano gishya cy'abana b'Abafaransa bari barangajwe imbere na Kylian Mbappé.
Imikino y'injyanamuntu yabayeho mu mateka y'igikombe cy'Isi

