Ibi yabivuze binyuze mu butumwa burebure yanyujije kuri Instagram ye, nyuma y'uko Diamond Platnumz akoreye ibitaramo bibiri by'akataraboneka mu Bwongereza.
Noopja yashimangiye ko Diamond Platnumz ahetse ibendera ry'umuziki wa Afurika y'i Burasirazuba, ndetse ko atari ibintu yagezeho ku bw'impuhwe yagiriwe n'umuntu runaka.
Yavuze ko ibyo byose Diamond yabigezeho binyuze mu kumara amajoro menshi ataryama, gukora cyane yubaka ubwami afite intumbero ihamye, ibi akaba yarabikoze mu gihe bamwe babaga biryamiye basinziriye.
Yagaragaje ko iki ari ikintu bahanzi bakwiye kumwigiraho ndetse bakabishyira mu bikorwa, ntibiryamire ngo bumve ko kuba aziranye na Diamond Platnumz bandikirana, basangira ndetse ari inshuti za hafi ngo yumve ko ibyo bihagije.
Ati "Mwigire kuri Diamond. Mwimishimira gusa. Ntimwumve ko mutekanye kuko mwandikirana, muhamagarana cyangwa se musohokana, ibyo ntabwo aribyo bikugira igitangaza.
"Ubuhangange ntabwo ari ubwamamare, ni umusaruro n'umurage (ibigwi). Mwubake business, mushake 'Plattform'. Uracyarwana no kubona ifunguro, warangiza ukabyita instinzi...mukanguke."
Yakomeje avuga ko niba uri umuhanzi ariko abantu bakaba bakigukorera ibintu ku bw'impuhwe bakugiriye cyangwa nawe ukaba wicaye utegereje abaguha amahirwe, uracyari gutakaza igihe cyawe.
Si ubwa mbere Noopja agaragaje ko Diamond ari umuhanzi ukomeye muri Afurika ndetse ko n'abandi bakwiye kumwigiraho, kuko ubwo aheruka muri Kenya akagirana amakimbirane na Willy Paul, Noopja yabagiriye inama ko bagomba kumwubaha kuko ari umuhanzi mukuru.
Noopja yasabye abahanzi kwigira kuri Diamond, aho gukomeza kwishimira ibyo ari kugeraho gusa
Diamond Platnumz akomeje kuzamura umuziki wa Afurika ku rwego Mpuzamahanga
