Icyo Naason avuga ku ba producer bakomeje kwinjira mu buhanzi

Icyo Naason avuga ku ba producer bakomeje kwinjira mu buhanzi

 Nov 14, 2024 - 15:33

Mu gihe bikomeje kugaragara ko abatunganya umuziki (Producer) bakomeje kwinjira mu buhanzi ku bwinshi bigatera abantu inkeke ko bishobora gutera ikibazo hagati yabo n'abahanzi basanzwe bakorera indirimbo, Naason nk'umwe mu babifatanya byombi yamaze abantu impungenge.

Ni ibintu bitari bisanzwe mu muziki Nyarwanda kuva mu myaka yo hambere kuba wari kubona umutunganyamuziki nawe yiyemeza kwinjira mu buhanzi akajya akora indirimbo ze, aho mbere wasangaga ahubwo yarandikaga indirimbo akayihurizamo abandi bahanzi bakayirirmba ariko we ntiyumvikanemo.

Iyo urebye muri iki gihe usanga ibintu byaramaze guhinduka, aho kuri ubu abenshi (Producers) nabo basigaye bahimba indirimbo zabo bakaniziririmbira, ndetse nabo bakaba basigaye bajya mu marushanwa kimwe n'abandi bahanzi.

Iyo urebye usanga bisa n'aho biteye inkeke bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki Nyarwanda, aho usanga bibaza niba bidashobora kugabanya icyizere abahanzi babagiriraga, kuko bumva ko ari bamwe mu bo bahanganye.

Mu icukumbura ryakozwe n'umunyamakuru wa The Choice Live, ryagaragaje ko hari ubwo umu-producer akorera umuhanzi indirimbo ku bw'amahirwe make indirimbo ntimenyekane, ugasanga umuhanzi yikomye umu-producer amushinja ubunebwe cyangwa se kuyikora nabi ku bushake kugira ngo itazamenyekana cyane kurusha iye.

Ibi kandi twabihamirijwe n'umuhanzi ubifatanya byombi, Naason, aho yavuze ko usanga hari ubwo umuhanzi abona ufite indirimbo ikunzwe, ariko wamukorera iye ntikundwe ugasanga arakwikomye, gusa we avuga ko ntaho biba bihuriye no kuba bose ari abahanzi, ahubwo biterwa n'urwego rwe rw'imyandikire.

Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live, Naason yavuze ko umu-producer agira uruhare ruto cyane kugira ngo indirimbo ibe nziza ugereranyije n'urw'umuhanzi, aho we yemeza ko uburyo umuhanzi aririmbamo ari byo bigena niba indirimbo iba nziza cyangwa iba mbi.

Naason yavuze ko ahubwo biba ari byiza iyo umuhanzi akorewe indirimbo n'umu-producer unaririmba kuko aba afite ubumenyi burenzeho.

Ati "Indirimbo kugira ngo nziza ntabwo 100% ari producer. Bitangirira ku muhanzi uburyo yanditse, ugasanga uruhare rwa Producer ni rutoya cyane. Umu-producer unaririmba hari ikintu kisumbuyeho aba afite."

Naason kandi yagiriye inama aba Producers baba bakora ibyo bintu, ko bagomba kubireka kuko iyo ukoreye umuhanzi indirimbo ikaba nziza birushaho no kuzamura izina ryawe.

Kugeza ubu mu Rwanda abahanzi dufite banatunganya indirimbo icyarimwe barimo Naason, Element Eleeh, Fanta, Yeweeh, Loader ndetse na Fanta.

Naason agira inama aba Producers binjira mu ihangana n'abahanzi basanzwe bakorera indirimbo