Urugendo rwa Ross Kana muri Tanzania rwavuyemo iki?

Urugendo rwa Ross Kana muri Tanzania rwavuyemo iki?

 Apr 29, 2024 - 08:48

Mu minsi yashize nibwo umuhanzi Ross Kana yafashe yerekeje muri Tanzania mu rugendo rw'akazi gusa ntabwo byavuzweho rumwe, aho bamwe bavuga ko byari kumukinga ibikarito mu maso ngo adatekereza ko batamwitayeho, dore ko bagenzi be bari bamaze iminsi mu ngendo zo hanze y'igihugu.

Mu minsi yashize byagaragaye ko abantu bose babarizwa muri 1:55 AM bagiye bagira ingendo zigiye zitandukanye hanze y’igihugu cyane cyane Bruce Melodie wakunze kujya muri America no muri Kenya mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa bye.

Ntibyatinze kuko na Element yahise atangaza ko afite urugendo rumwerekeza muri Kenya kumenyekanisha ibikorwa bye, aho yakiriwe mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri icyo gihugu.

Ross Kana byagiye bivugwa kenshi ko adafashwe neza muri 1:55 AM na we bidatinze yahise yerekeza muri Tanzania, avuga ko agiye mu kazi gusa abantu bakomeje kuvuga ko bamwohereje hanze mu rwego rwo kujijisha abantu ngo babone ko afashwe neza dore ko byakunze kuvugwa ko bamutwaye indirimbo ye ‘Foi de toi’ nubwo we avuga ko nta kibazo afitanye n’abo babana muri 1:55 AM bose.

Ubwo Ross Kana yagarukaga mu Rwanda ntawigeze amenya iby’urugendo rwe uko byagenze n’icyo yari agiye gukora ndetse n’igihe azagaragariza icyavuye mu minshinga yari imujyanyeyo dore ko yamazeyo igihe gito, akaba ari cyo gishingirwaho bivugwa ko yari agiye mu butembere gusa.

Mu kiganiro Ross Kana yagiranye na The Choice Live yatangaje ko atari agiye mu butembere nk’uko bamwe babivuga, ahubwo yari ari mu ruzinduko rw’akazi ndetse ko mu minsi ya vuba arabereka ibyavuyemo kuko aracyari kubitunganya neza.

Ross Kana yatangaje ko ibyavuye mu rugendo rwe muri Tanzania abigaragaza vuba