Great Protocol ni itsinda ry'abasore n'inkumi biganjemo abiga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye bihuje bigizwemo uruhare na 'Karim The Great' wazanye igitekerezo akanagishyira mu bikorwa, kuri ubu akaba ari nawe uyiyoboye.
Mu kiganiro Karim The Great yagiranye na The Choice Live, yavuze ko iki ari igitekerezo yagize nyuma yo kubona ko mu Karere ka Huye hari icyuho cya 'Protocol' zikora mu buryo bwa kinyamwuga.
Ati "Iyi Protocol yatangijwe nyuma yo kubona ko muri Huye hari icyuho cya Protocol zikora kinyamwuga mu bitaramo, muri Hotel, ndetse no kuri stade igihe habaye imikino ikomeye, niko kugira icyo gitekerezo mpuriza hamwe abakobwa n'abasore kugira ngo dukore iyo protocol kandi ize ije gukuraho icyo kibazo cyakomeje kugaragara kenshi."
Abasore n'inkumi bagize 'Great Protocol'
Kugeza ubu iyi Protocol mu gihe gito imaze itangiye, igizwe n'abanyamuryango 17 ndetse nabo barateganya kongerwa bigendanye n'uko bazajya batera imbere.
Karim The Great avuga ko nubwo bayitangirije i Huye, ariko barifuza ko izajya ikora no bitaramo bibera hirya no hino mu gihugu hose. Ahamya ko kandi bizakuraho imyumvire abantu bafite ko protocol zidakora mu Ntara, ko ari iz'i Kigali gusa.
Karim The Great akaba ari umwe mu bari gushyira imbaraga mu kongera gutuma umujyi wa Huye wongera gushyuha nk'uko wahoze mbere.
Ibi abikora binyuze mu gutegura ibitaramo bitandukanye mu Mujyi wa Huye, aho agira uruhare mu kuzamura impano z'abanyeshuri biga muri Kaminuza ndetse no hanze yayo, ndetse rimwe na rimwe agatumira bamwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu bakaza gutaramira i Huye.
Ibi bikaba bitanga icyizere ko mu minsi iri imbere umujyi wa Huye wari umaze iminsi ukonje, bishobora guhinduka ukongera gushyuha ndetse hakongera no kuboneka impano nshya.
Karim The Great washinze 'Great Protocol'


