Iyi hoteli ntifite ibyo tumenyereye nk’inkuta, igisenge cyangwa ibikoresho byinshi, ahubwo igitekerezo cyayo gishingiye ku kwerekana ubwiza karemano bw’agace iherereyemo.
Icyumba kimwe cyubatswe hagati mu misozi gifite uburiri bunini bwiza bwateguwe neza, ariko nta gisenge, nta nkuta .
Umuturage cyangwa umushyitsi uyiraramyemo asinzira ahumeka umwuka mwiza wo mu misozi, areba inyenyeri z’ijoro hejuru ye nk’igisenge, ndetse agoswe n’imisozi miremire nk’inkuta.
Nk’uko abahanzi bayitekereje babivuga, iyi hoteli ni umushinga w’ubugeni ugamije kwerekana ubuzima bworoheje no kugaragaza akamaro k’ibidukikije.
Ku rundi ruhande, ni ubutumire ku bantu bifuza kumenya ubundi buryo bushya bwo kuruhuka, kure y’ibyuma by’itumanaho nka Wi-Fi, kure y’urusaku rwa buri munsi.
Nta cyumba cya hoteli gisanzwe cyashobora kubakwa muri kariya gace mu buryo butangiza ibidukikije, ariyo mpamvu abahanzi bahisemo gukuraho byose bagasiga gusa icy’ibanze: uburiri n’ikirere kigaragaza ishusho nyayo y’umutuzo.
Bamwe mu bashyitsi bamaze kuhagera bavuga ko ari uburambe budasanzwe kuko umuntu asinzira yumva areba inyenyeri, ndetse rimwe na rimwe agakangurwa n’izuba rirashe rinyura muri iyo misozi.
Kurara ijoro rimwe muri iyi hotel bigusaba kuba byibura ufite agera ku bihumbi 500 by'amanyarwanda.

Null Stern Hotel ni imwe muri hotel zitangaje ku isi

