Uko bagiye gufata amashusho y’indirimbo bagakubitwa n’igihe album ye izasohokera: Bwiza yatangaje

Uko bagiye gufata amashusho y’indirimbo bagakubitwa n’igihe album ye izasohokera: Bwiza yatangaje

 May 3, 2025 - 15:07

Umuhanzikazi Bwiza uri mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya kabiri yise ‘25 Shades’, yahishuye zimwe mu mbogamizi yahuye na zo mu ikorwa ryayo harimo kuba we n’itsinda rye barakubiswe ubwo bajyaga gufata amashusho, ahishura n’igihe ntarengwa izagira hanze.

Ubwo yari mu kiganiro kinyura ku muyoboro wa YouTube ‘I’m Rwanda’, Bwiza yahishuye ko hari umunsi bagiye gufata amashusho y’indirimbo imwe iri kuri iyi album ye (Ntabwo yashatse gutangaza izina ry’iyo ndirimbo), gusa avuga ko ibyababayeho n’itsinda bari bajyanye byari agahomamunwa.

Yavuze ko uwo munsi ibintu byose bari babiteguye, we na Producer n’abandi barimo inshuti ze berekeza aho bagombaga gufatira ayo mashusho, bagomba kuhagera saa 17:00 z’umugoroba.

Yavuze ko byageze nka saa mbili z’umugoroba, haza abantu barimo n’abana bato batangira kubaka ibyangombwa ari nako babakubita.

Bwiza yavuze ko bagera aho hantu, habayeho kutamenya ko kuhafatira amashusho bitemewe, akaba ari nayo mpamvu abahashinzwe babakubise.

Ati “Twaragiye, twagombaga kuhagera saa kumi n’imwe, noneho ntitwamenya ko aho hantu hatewe kuhafatira amashusho. Amarangamumtu hafi aho, igiti kivuza ubuhuha ukajya uvuga uti ninjye ukurikiraho.”

Yavuze ko uwo munsi abantu bose  bari kumwe bagize ubwoba, yakwitegereza ubwo Producer afite agakeka ko azahita abivamo.

Uwo munsi gahunda yari yabajyanye yarapfuye, ukurikiyeho biranga ku buryo amashusho bayafashe ku munsi wa gatatu basiragira mu nzira.

Bwiza ahamya ko iyo ariyo mbogamizi ikomeye yahuye nayo mu ikorwa ry’iyi album, ndetse n’iyi ndirimbo yakubitiwe afata amashusho yayo niyo yamugoye kurusha izindi.

Yatangaje umunsi ntarengwa izagira hanze…..

Byari biteganyijwe ko iyi album yamurikiwe mu Bubiligi mu gitaramo Bwiza yakoreyeyo tariki 08 Werurwe 2025, yagombaga kujya hanze tariki 23 Werurwe 2025.

Nyuma baje gutangaza ko bitagikunze ko ijya hanze kuri iyo tariki, kuko bari bagishaka sosiyete izabafasha kuyicuruza.

Kuri ubu Bwiza yatangaje ko byose byamaze gukemuka ku kigero cya 99%, ku buryo iyi album izajya hanze bitarenze tariki 08 Gicurasi 2025.

Bwiza yahishuye uko bagiye gufata amashusho y'indirimbo bagakubitwa

Bwiza yatangaje ko album ye izajya hanze bitarenze tariki 08 Gicurasi 2025