Ibyamamare 5 byakoze ubukwe muri 2024 bukavugisha benshi

Ibyamamare 5 byakoze ubukwe muri 2024 bukavugisha benshi

 Dec 25, 2024 - 11:39

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umwaka urangire, niko tugenda dusubiza amaso inyuma tureba bimwe mu byavuzwe cyane mu myidagaduro kuva umwaka ugitangira kugeza magingo aya, aho tugaruka ku nkuru zagiye zimira izindi.

 Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri ‘Couple’ 5 z’ibyamamare mu myidagaduro zakoze ubukwe  bigatigisa imbuga nkoranyambaga bitewe n’impamvu zitandukanye.

1. Killaman na Shemsa

Niyonshuti Yannick uzwi muri filime nka Killaman n’umugore we Umuhoza Shemsa bari bamaze imyaka umunani babana mu buryo butemewe n’Imana n’amategeko, muri uyu mwaka bari mu bakoze ubukwe buvugisha benshi.

Ni ubukwe warebaga ukabona ko hakoreshwejwe amafaranga menshi bitewe n’imyambaro n’ibindi bintu bihenze byagaragaragamo, ndetse bikaba byaravuzwe ko bwatwaye asaga miliyoni 60 Rwf, aho wasangaga ku mbuga nkoranyambaga batera amabuye Killaman bavuga ko yasesaguye.

Killaman na Shemsa basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 08 Gashyantare 2024, umuhango wo gusaba no gukwa uba tariki 02 Werurwe 2024 ahazwi nko muri Romantic Garden, aho bwari bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye haba muri filime, umuziki n’ahandi.

2. Kenny Sol na Alliance

Ku wa 05 Mutarama 2024, nibwo Kenny Sol n’umukunzi we Alliance Yvette basezeranye imbere  y’amategeko bagerageza kubikora mu ibanga dore ko bari batumiye abantu mbarwa bo mu miryango yabo, ariko baza gusanga itangazamakuru ryabimenye kare ku buryo bageze ku murenge bagasanga babategerejeyo na camera.

Amakuru yavugaga ko ari ubukwe bwakozwe hutihuti bitewe n’uko bashakaga guhita bimukira muri Canada, ariko kandi bikavugwa ko byatewe n’uko Alliance yari atwite inda y’imvutsi bashaka ko azabyara babana. Ni nako byagenze kuko ubu bamaze kwibaruka imfura.

Kenny Sol yatangaje ko bari bahisemo kubigira ibanga rikomeye bitewe n’uko ubusanzwe umugore we ari umuntu udakunda kujya mu itangazamakuru.

3. Kimenyi Yves na Miss Muyango

Kimenyi Yves wamamaye mu mupira w’amaguru na Uwase Muyango Claudine witabiriye amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2019 akanegukana ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto, ni bamwe mu byamamare byatangiye uyu mwaka bikora ubukwe bugarukwaho n’abantu benshi bitewe n’ibibazo bahuye nabyo.

Kimenyi na Muyango bari basanzwe bibanira hamwe n’imfura yabo, basezeranye imbere y’amategeko tariki 04 Mutarama 2024, nyuma ku itariki ya 06 Mutarama 2024 haba umuhango wo gusaba no gukwa, aho wabonaga ko witabiriwe n’abantu mu ngeri zitandukanye yaba muri siporo, imyidagaduro n’ahandi.

Mbere y’uko ubukwe bw’aba bwabo buba, ubwo Kimenyi yari mu kibuga yaje gukora impanuka agongana n’undi mukinnyi bituma agira imvune ikomeye, kugeza ubwo byari byatangiye kuvugwa ko ubukwe bugiye gupfa.

Icyakora siko byagenze kuko Kimenyi yaje koroherwa ubukwe burakorwa, gusa wabonaga ko agenda acumbagira.

4. Rusine na Iyrn

Ku wa 12 Nzeri 2024, nibwo abantu batunguwe no kubona amafoto y’umunyarwenya akaba n’umunyamakuru, Rusine Patrick n’umukunzi we Uwase Nizra Iyrn basezeranye imbere y’amategeko mu ibanga rikomeye.

Ni ibintu byatunguye benshi dore ko no mu ijoro ryari ryabanje, Rusine yatunguranye atangaza ku mugaragaro ko we na Iyrn bafitanye imfura wendaga kuzuza umwaka avutse.

Ni ibintu byatnguye benshi bibaza uburyo babashije guhisha iryo banga igihe kingana gutyo ku buryo nta n’igitangazamakuru cyangwa undi muntu urimena, nyamara abenshi bari babizi.

5. Dc Clement na Manzi Aliane

Umunyamakuru Niyigaba Clement n’umukunzi we Manzi Aliane, ni bamwe mu bakoze ubukwe bukamara igihe bugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, dore ko bwari bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu myidagaduro.

Icyakora Dc Clement na Aliane batangiye kugarukwaho umunsi hajyaga hanze amashusho n’amafoto Dc Clement amutungura akamwambika impeta y’urukundo, kuva icyo gihe hagatangira guhwihwiswa amatariki y’ubukwe bwabo.

Ku wa 27 Kamena 2024 nibwo basezeranye imbere y’amategeko, ni mu gihe tariki 01 Nyakanga 2024 habaye umuhango wo gusaba no gukwa wabereye i Kanombe.