Ibyakomye mu nkokora ingengabihe y'abahanzi bo muri 1:55 AM

Ibyakomye mu nkokora ingengabihe y'abahanzi bo muri 1:55 AM

 Dec 13, 2024 - 20:51

Iyo urebye igihe gisigaye kugira ngo umwaka wa 2024 urangire, usanga iminsi isigaye ari mbarwa ku buryo ibikorwa byose 1:55 AM yatangaje ko abahanzi bayo bazakora bitaba bibonetse, ndetse bigaragara ko abantu bakwiye gusubiza amerwe mu isaho bitewe n'imbogamizi zitandukanye bagaragaza ko bahuye na zo.

Iyo urebye ku ngengabihe y'umwaka wa 2024 inzu ifasha abahanzi barimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ross Kana na Element, usanga ibyo bari batangarije Abanyarwanda ko bagomba gukora muri uyu mwaka, bisa n'aho bitagishobotse.

Mu ngengabihe bashyize hanze tariki 06 Gicurasi 2024, igaragaza ko muri uyu mwaka muri rusange abahanzi bose muri uyu mwaka bari gushyira hanze indirimbo zigera ku 10, kongeraho album ya Bruce Melodie.

Gusa iyo urebye ibyo batangaje n'igihe gisigaye, usanga nta na kimwe cya kabiri cy'ibyo batangaje bamaze gukora, ndetse umuntu ntiyatinya guhamya ko amazi yarenze igaruriro dore ko nka album ya Bruce Melodie yo bamaze kwemeza ko izajya hanze mu ntangiriro z'umwaka utaha wa 2025.

Ibya album ya Bruce Melodie byo reka tubishyire ku ruhande gato kuko abantu bamaze kwakira ko bazayumva umwaka utaha nubwo batangiye kumva zimwe mu ndirimbo ziyigize nabyo umuntu yashima, ariko se abandi bahanzi barimo Kenny Sol, Element na Ross Kana ibyabo bimeze bite?

Iyo dusubije amaso kuri ya ngengabihe batangaje, bari bavuze muri uyu mwaka Kenny Sol azashyira hanze indirimbo nshya zigera kuri eshanu, gusa kugeza ubu Kenny Sol amaze gushyira hanze ebyiri gusa.

Bari bavuze ko kandi Ross Kana azashyira hanze indirimbo nshya zigera kuri eshatu, gusa mu by'ukuri kugeza ubu amaze gushyira hanze ebyiri gusa.

Bavuze ko kandi Element nawe azashyira hanze indirimbo nshya zigera kuri ebyiri, gusa kuri ubu amaze gukora imwe gusa n'ubwo abifatanya no gutunganya indirimbo z'abandi bahanzi.

Ese ni iki cyakomye mu nkokora gahunda zabo?

Mugarura Kenny usanzwe ureberera inyungu z'abahanzi bo muri 1:55 AM, avuga ko uyu mwaka wabagoye cyane bitewe n'ibikorwa bitandukanye byabaye muri uyu mwaka bikagenda bibakoma mu nkokora abahanzi ntibabone umwanya wo gukora.

Yavuze ko uretse kuba buri mwaka mu Rwanda tugira igihe ibikorwa by'imyidagaduro byose bihagarara bitewe n'ibikorwa cyo kunamira Inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu mwaka kandi hajemo n'ibikorwa by'amatora no kwiyamamaza byafashe igihe kirekire bazenguruka igihugu.

Avuga ko ibi byose ari byo byababereye imbogamizi bituma ingengabihe bari bihaye ihinduka.

Ati "Murabizi ukuntu umwaka wo mu Rwanda uteye...Dufitemo amezi tugira yo kunamira abatuvuyemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanyuma uyu mwaka kandi hajemo ikintu cyo kwiyamamaza nabyo byatwaye igihe, rero ugasanga tubuze umwanya wo gukora indirimbo."