Ibya Nicki Minaj na Cardi B byarenze intambara y'amagambo bivamo kwandagazanya

Ibya Nicki Minaj na Cardi B byarenze intambara y'amagambo bivamo kwandagazanya

 Oct 2, 2025 - 13:04

Nyuma y'uko abaraperikazi babiri b'ibyamamare Nicki Minaj na Cardi B, bamaze iminsi babyukije intambara y'amagambo ku mbuga nkoranyambaga, uko iminsi yicuma ibikomeje gufata indi ntera, aho ubu byarenze gutongana biba kwandagazanya.

Nicki yaburiye abakunzi b’umuziki wa Cardi B kudakomeza kuwumva, avuga ko uwo muziki ngo wuzuye imbaraga z'umwijima zigamije guteza amakimbirane mu buzima bw’abawukurikirana. 

Yagize ati:"Nzi ko mutajya mwumva inama zanjye kugeza igihe byabarenze, ariko ntimukajye mwumva uwo muziki. Wuzuye imbaraga za gipfumu kandi intego yawo ni ugushyira imyiryane mu buzima bwanyu. 

Turawuhakanye kandi turawusubiza aho wavuye. Ntuzagira ingufu. Muhite muwureka."

Aya magambo ya Nicki yahise abyutsa inkundura ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamushyigikira bavuga ko avuga ukuri, mu gihe abandi bamunenze bavuga ko ari ugusebya bagenzi be mu rwego rw’umuziki.

Nyuma y’aho, Cardi B ntiyakererewe kumusubiza, maze na we aramusebya yivuye inyuma. 

Yatangaje ko abantu badakwiye kwita ku byo Nicki avuga, kuko ngo afite ibibazo byo mu mutwe bituma akunda gutangaza amagambo adafite ishingiro.

Ibi byongera kugaragaza ko ubushyamirane hagati ya Nicki Minaj na Cardi B bukiri ku rwego rwo hejuru, ndetse bikomeje gukurura impaka n’ibiganiro bitagira ingano mu bafana b’aba bombi. 

Abasesenguzi b’umuziki bavuga ko iri ikibazo gishobora kudindiza imishinga yabo, ariko na none kikabafasha gukomeza kuvugwa cyane mu ruhando rw’umuziki.

Nicki Minaj yasabye abantu kudakomeza kumva indirimbo za Cardi B 

Cardi B yise Nicki Minaj umurwayi wo mu mutwe