Ibikubiye mu ibaruwa Minisitiri Utumatwishima yandikiye The Ben

Ibikubiye mu ibaruwa Minisitiri Utumatwishima yandikiye The Ben

 Nov 30, 2024 - 13:57

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yandikiye ibaruwa umuhanzi Mugisha Benjamin (The Ben), ikubiyemo ubutumwa bugaruka ku buryo yamubonye mu myaka amaze akora umuziki ndetse amugira inama y’icyo yakora kugira ngo ahore ari inyangamugayo mu maso y’abantu.

Iyi ni ibaruwa Minisitiri yandikiye The Ben ku itariki ya 12 Ugushyingo 2024, ayinyuza ku munyamakuru Jado Castar wa B&B FM, wari umusabye kugira ubutumwa agenera uyu muhanzi cyane ko ari nawe ufite abahanzi mu nshingano.

Muri iyi baruwa, Minisitiri yatangiye avuga ko ku giti cye akunda kumva indirimbo za The Ben, ndetse ko ari indirimbo zamushimishije cyane.

Yakomeje avuga ko kuba ari umuhanzi uri ku rwego rwo hejuru kandi uhozaho, ari ikimenyenyetso cy’umuntu ufite ikinyabupfura mu buzima bwe ndetse ko ari urugero rw’umuntu ukora cyane kandi wihangana.

Yavuze ko kuba amaze imyaka irenga 15 aririmba mu ijwi rizira amakaraza (rimeze neza) ari ikimemenyetso cy’uko The Ben adakoresha ibiyobyabwenge, atanywa inzoga zirengeje igipimo, arya neza kandi bigaragaza ko afite uburambe.

Ati “Guhora afite ijwi rimeze neza mu gihe cy’imyaka irenga 15, ni igihamya cy’uko Ben adakoresha ibiyobyabwenge, atanywa inzoga nyinshi, arya neza, kandi afite uburambe.”

Yakomeje avuga ko ari icyamamare kandi ugira umutima mwiza, ibishobora no kubera urugero rwiza abandi bahanzi bo mu kiragano kizakurikiraho.

Yasoje ibaruwa ye agira inama The Ben yo kwirengagiza abantu bose bavuga ibintu bidakwiriye bigamije gusenya, gukomeza gukora indirimbo nyinshi, abe umugabo mwiza mu rugo rwe, akomeze agire imyumvire yo gukunda igihugu ndetse no gufasha barumuna be mu muziki.