Mu kwezi gushize nibwo hagiye hanze amashusho n’amafoto Bruce Melodie na Diamond Platinumz bari muri studio, guhera ubwo bishimangira amakuru yavugwaga ko Bruce Melodie yaba agiye gukorana indirimbo na Diamond.
Ni inkuru yakiranywe ubwuzu n’abakunzi ba Bruce Melodie, ku bwo kuba akomeje kugaragaza ko anyotewe no kugeza kure umuziki we ari nako azamura ibendera ry’u Rwanda binyuze mu gukorana n’abahanzi batandukanye bakomeye muri Afurika no hanze yayo.
Nyuma yo gukora iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi, Bruce Melodie yaje kugaruka mu Rwanda aho yari aje no kwifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu minsi ishize nibwo Bruce Melodie yongeye gufata rutemikirere asubira muri Tanzania mu bikorwa byo gufata amashusho y’iyi ndirimbo, aho yagiye aherekejwe n’itsinda rigari ryo muri 1:55 AM harimo Coach Gael, Kenny Mugarura n’abandi.
Kuri ubu iyi ndirimbo bise ‘Pom Pom’ yamaze kurangira, ndetse amakuru akaba avuga ko izajya hanze bitarenze ibyumweru bibiri biri imbere.
Ni indirimbo bivugwa yashowemo amafaranga menshi mu ikorwa ry’amashusho yayo, bitewe n’ibyo bakoresheje.
Amashusho yayo yafashwe mu gihe kigera ku minsi ine, ikaba yarakoreshejwemo ababyinnyi barenga 40 n’abakobwa (vixens) bagera ku 10.
Muri aya mashusho yayo kandi hazagaragaramo imodoka nziza zigezweho zigera kuri esheshatu, ndetse n’imyambaro ikozwe mu buryo budasanzwe, ikaba iri no mu byabahennze.
Gufata aya mashusho byayobowe n'uwitwa Sasha Vybz wo muri Uganda, mu gihe mu buryo bw'amajwi yakozwe n'uwitwa C-Tea Beat uri mu bafite izina rikomeye muri Afurika.
Bruce Melodie agiye kuba umuhanzi wa gatatu mu Rwanda ugiye gukorana indirimbo na Diamond Platnumz, nyuma ya ‘Why’ yakoranye na The Ben mu 2022 ndetse na Sinakwibagiwe yakoranye na Mico The Best.
Amashusho yafashwe iminsi ine

