Harimo abafunzwe! Inkuru 5 zagarutsweho cyane mu myidagaduro mu 2024

Harimo abafunzwe! Inkuru 5 zagarutsweho cyane mu myidagaduro mu 2024

 Dec 24, 2024 - 13:46

Umwaka wa 2024 ni umwe mu yaranzwe n’udushya twinshi ndetse havugwamo inkuru zidasanzwe zanyegenyeje imbuga nkoranyamabaga, ku buryo bimwe byarenze ibyo kuba mu myidagaduro bamwe bakisanga bagejejwe imbere y’ubutabera.

Izi ni inkuru 5 twagutoranyirije mu zavuzwe cyane muri uyu mwaka turi gusoza, icyakora nawe ushobora kongeramo izindi bitewe n'uko wabonye uyu mwaka.

1. Itabwa muri yombi rya Miss Muheto Divine

Iyi ni imwe mu nkuru zagarutsweho cyane mu Rwanda yaba mu bakurikiranira hafi imyidagaduro ndetse n’abandi mu ngeri zitandukanye, dore ko byarenze kuvugwa mu mu Rwanda gusa kuko n’ibitangazamakuru byo hanze bikomeye nka BBC byamwandiktseho.

Ku mugoroba wo ku wa 26 Ukwakira 2024, nibwo Polisi y’u Rwanda yemeje amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa ko Nyampinga w’u Rwanda 2022, Nshuti Divine Muheto yatawe muri yombi azira kugonga yasinze, dore ko no muri Nzeri 2023 yari yakoze impanuka agakomereka ndetse n’imodoka ye ikangirika.

Mu itangazo banyujije ku rukuta rwabo rwa X, bavuze ko yatawe muri yombi akurikiranyweho gutwara ikinyabiziga yanyweye ibisindisha birengeje igipimo kandi nta ruhushya rwo gutwara agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo akagerekaho guhunga.

Ku itariki ya 6 Ugushyingo 2024, nibwo yaje gusomerwa umwanzuro w’urubanza, ahanishwa igifungo cy’amezi atatu asubitse mu gihe cy’umwaka umwe, n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 190 Rwf.

2. Intambara hagati ya Zeo Trap na Ish Kevin

Ku mugoroba wo ku wa 03 Kamena 2024, abantu ntibazibagirwa ko ari bwo Zeo Trap yatunguranye agashyira hanze indirimbo yise ‘Sinabyaye’ yari irimo amagambo akakaye ndetse n’imvugo nyandagazi, aho yibasiraga Ish Kevin ndetse n’itsinda rye rya Trapish muri rusange.

Ni indirimbo yasamiwe hejeuru n’abantu biba impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavugaga ko Zeo Trap yarengereye akinjira mu buzima bwite bwa Ish Kevin ndetse akarenzaho no kwandagaza ababyeyi be nyamara bo ntaho bahuriye n’amakimbirane ari hagati yabo.

Ariko kandi abandi bo baramushimagizaga bavuga ko ibyo yakoze ari ibintu bisanzwe, kuko kwibasirana ari ibintu byahozeho kuva na kera kandi ko biri mu muco wa Hip-Hop. Icyo gihe bamwe wabonaga ko bategerezanyije amatsiko icyo Ish Kevin ari busubize, gusa we yahisemo kwituriza ntiyamusubiza.

Uko iyi ndirimbo yavugwaga cyane, byaje gutuma RIB ihamagaza Zeo Trap baramuganiriza ndetse bamutegeka ko agomba guhita asiba iyo ndirimbo. Nyuma kandi nabwo baje kubatumira bombi barabaganiriza ibibazo birakemuka.

3. Perezida yagabiye inka abahanzi

Ubwo Perezida Paul Kagame yajyaga kwiyamamariza mu karere ka Bugesera, Butera Knowless wari no mu bahanzi bagiye bamuherekeza ahantu hatandukanye yiyamamarije, icyo gihe yahawe ijambo ngo agire icyo abwira Perezida ahagarariye abaturage bo mu Bugesera dore ko nawe ariho atuye.

Mu ijambo yavuze, yasabye Perezida Kagame ko umunsi azaba yamaze gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda, ko yazagaruka i Bugesera bagataramana ndetse bakishimira intsinzi ndetse perezida ntiyigeze amuhakanira.

Nyuma y’uko Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora, yaje guhigura umuhigo yahaye Abanya-Bugesera, agabira inka abahanzi bahatuye, mu gikorwa cyabaye mu bwiru biza kumenyekana bukeye ku itariki ya 15 Nyakanga 2024.

Itangazo ryasohotse ku mbuga nkoranyambaza za Perezida Kagame, ryavugaga ko abagabiwe inka ari abahanzi batuye mu Karumuna i Bugesera, nyamara amafoto yasohotse yagaragaho abahanzi bo muri Kina Music n’inshuti zabo.

Ni ibintu byateje impaka ubwo Bwiza nawe utuye muri aka gace ataje mu bagabiwe, Knowless atangira gushinjwa kumugirira ishyari, aho bashimangiraga ko Bwiza nawe yakabaye arimo kuko uretse kuba ariho atuye ndetse anavuka, yanagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwamamaza.

Icyakora Bwiza yagiye avuga ko nta kibazo afitanye na Knowless, kandi yizera ko nawe igihe ke nikigera inka azayihabwa cyangwa se umwe mu bazihawe akamworoza.

4. Injyana ya Afro Gako yararikoroje

Muri uyu mwaka kandi nibwo twabonye inkundura ya Element na Country Records ihagarariwe na Noopja, aho buri wese yavugaga ko injyana ya Afro Gako ari iye.

Element yavugaga ko igitekerezo cyo gukora iyi njyana yagihoranye kuva kera akiri umwana, icyakora atangira kugishyira mu bikorwa ubwo yinjiraga muri Country Recors abifashijwemo na Noopja. Ni mu gihe Noopja we yavugaga ko igitekerezo ari we wakizanye akigeza kuri Element, ariko asohotse muri iyi studio arakimwiba.

Ibi bijya gucogora, mu kiganiro Element yagiranye n’itangazamuru abibazwaho yavuze ko ‘Inyana ari iy’umuntu uyikora atari uyivuga’, bityo ko ibyiza ari uko bakwituriza buri wese agakora ibye, ubundi abagenerwabikorwa akaba aribo bazitoranyiriza.

5. Yago Pon Dat yagarutsweho cyane

Uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru, Yago, ari mu barikoroje cyane ku mbuga nkoranyamba kuva yakwibwa Channel abantu bagakeka ko arimo kwiriza nk’uko bajya babimushinja ariko bakaza kubyemezwa n’uko atanze ikirego kuri RIB ndetse n’uwayibye agafatwa.

Nyuma nibwo yaje kwandika ubutumwa ku mbuga nkorambaga ze avuga ko yerekeje muri Uganda ahunze agatsiko k’abantu bashatse kumwica mu myaka ine ishize.

Akigera muri Uganda yahise ashyira hanze amashusho y’ubwambure bwa Djihad biteza impagarara, Djihadi atangira kwisobanura.

Nyuma Yago yaje kongera gukora ikiganiro kirekire yanyujije kuri shene ye ya Youtube, agenda avuga umuntu ku w’undi bafitanye ababwira ko bagomba kumusaba imbabazi. Icyakora ubwo byari bitangiye gufata intera, RIB yatabariye hafi.

Hari kandi n’izindi nkuru nyinshi zavuzwe harimo The Ben wakuruye ishanga, album y’Icyumba cy’Amategeko, itabwa muri yombi rya Fatakumavuta, indirimbo 'Sikosa' ya Kevin Kade yahuriyemo na The Ben na Element ariko isohoka mu buryo bugoranye n’izindi nyinshi.